
KIGALI: Polisi yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gucuruza urumogi
Oct 27, 2025 - 13:46
Polisi ikorera mu mujyi wa Kiagli ifatanije n’izindi nzego ndego ndetse n’abaturage yafashe abagabo babiri bacuruza urumogi mu baturage, aba bakaba bafashwe biturutse ku makuru yatanwe n’abaturage, umwe yafaiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, undi afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali, bose bafashwe bafite udupfunyika tw’urumogi 617.
kwamamaza
Tariki ya 26/10/25 saa sita z’amanywa hafashwe uwitwa Harelimana Mustafa w'imyaka 43, afite urumogi udupfunyika 117, yafatiwe mu Murenge wa Nyarugenge Akagali ka Agatare,Umudugudu w’ Inyambo, uyu akaba avuga ko yararuzaniye abakiriya be mu Rwampara, we akaba atuye Murenge wa Kigali. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye arufite, bahise bahamagara inzego z’umutekano ziramufata.
Tariki ya 26/10/25, saa kumi n’imwe z’umugoroba hafashwe uwitwa Minsiriho Berinard ufite (38yrs), afite urumogi udupfunyika 500 yafatiwe mu Murenge wa Jali mu Kagali ka Agateko mu Mudugudu wa Urunyinya, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage basanzwe bazi ko uyu mugabo acuruza urumogi, akimara gufatwa yatangaje ko uru rumogi ari urwe akaba yaragiye kurucuruza mu Murenge wa Jabana, yatangaje kandi ko uru rumogi rwaturutse mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Karambo.
Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwiza mu baturage, iki kandi ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage, kikaba kandi ikimenyetso cy’uko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse no kugira uruhare mu kubirwanya.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora bibafitiye umumaro, amayeri yose bakoresha arazwi bityo rero kubafata biroroshye, ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi kubinywa ndetse n’ubicuruza kuko iyo abifatiwemo afungwa igifungo kirekire yafungurwa agasanga iterambere ryaramusize.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


