Kigali-Jabana: Barasaba ko umuhanda wa Kabuye waciwe wakorwa

Abaturiye n’abakoresha umuhanda ugana ku Kigo nderabuzima cya Kabuye unyuze ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye bahangayikishijwe no kuba barijejwe ko itunganywa ry’uyu muhanda, bakazana imashini zikawuca, ariko bagahita bazitwara, hakaba hashize amezi  abiri imigenderanire yarahagaze. Barasaba ko uyu muhanda wakorwa byihuse cyangwa ahaciwe hagasubiranywa. Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana buvuga ko guhagarika ibikorwa kwa rwiyemezamirimo wawukoraga byatewe n’ubuke bw’ingengo y’imari, ariko biri gushakirwa umuti.

kwamamaza

Ubusanzwe umujyi wa Kigali wihaye intego yo gutunganya imihanda bigizwemo uruhare n’abaturage mu rwego rwo kurushaho koroshya imigenderanire.

Abatuye mu kagali ka Kabuye ko mu murenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo bavuga ko bishimye ubwo babonaga imashini zije gukora umuhanda wabo unerekeza ku Kigo nderabuzima cya Kabuye, ndetse zigacukura ahagomba kunyuzwa inzira zitwara amazi.

Gusa ibyishimo byabo ntibyarambye kuko baje gutungurwa no kubona za mashini zigiye, ndetse zisiga zidasubiranyije aho zaciye kuburyo ubu bibangamira ingendo zabo.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe ati: “byari kuba byiza iyo ahantu nk’aha, iyo hari umushinga wahateguwe kuhakora, niba bahaciye bihutira kuhasana vuba.”

Umubyeyi umwe nawe ati: “ubwo twabonye wawukoze nuko turavuga tuti turatomboye barawukoze n’icyondo kiragabanuka. Dutungurwa nuko bihagaze baranawuciye, urabona ni imbogamizi kandi ntidushobora kubona uko tujya hepfo. N’abarwaye ntibabona uko bagera kwa muganga.”

“ kiriya kinogo ni icyo bahacukuye kuko ari umuhanda wambukiranyije, ubu ntabwo yabasha kubona uko yambuka.”

“imashini zaraje zimara nk’ibyumweru bitatu ziparitse ariko ntitwamenye igihe zagendeye. Hacaga moto nuko umuntu akaba yayifata agiye ahantu runaka ariko ubu nta moto yahaca.”

Aba baturage basabako bakemurirwa ikibazo vuba bishoboka.

Umwe ati: “ turasaba ko baza kuhakora cyangwa byaba bidashoboka bitewe n’impamvu runaka bakaza bakaba bahasibye.”

SHEMA Jonas; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, yemeza ko ibi byabayeho ubwo Kompanyi yakoraga umuhanda ikawuta iwuciye. Gusa avuga ko  hari impamvu ndetse mu cyumweru gitaha imirimo izasubukurwa.

Ati: “haje kuvuka ibibazo birimo no kwegeranya amikoro. Bamaze kuhacukura, batangiye no kubakamo …bitegura gushyiramo bus nibwo ibikorwa by’imihanda hirya no hino byabaye bihagaze.”

“Ariko mu biganiro n’umujyi wa Kigali wagiranye na Rwiyemezamirimo ukora uwo muhanda ni NPD-COTRACO, ndetse n’ukora imirimo y’ubugenzuzi, The Cos, imirimo irasubukurwa mu cyumweru gutaha. Ni ukuvuga ngo turasoza iki cyumweru amamashini yagarutse. Wenda ntabwo navuga ngo ni ku wa mbere cyangwa kuwa kabiri, ariko ni muri kiriya cyumweru.”

Kuva mu mwaka wa 2021, Umujyi wa Kigali watangiye Umushinga Kigali Infrastructure Project (KIP) uteganyijwemo imihanda ingana n’ibilometero 215 kugeza mu 2025. Kugeza mu kwezi kwa kabiri muri 2023, hari hamaze kubakwa ibilometero 15.

Gusa nyuma y’uwo mwaka, hubatswe ibindi bilometero 109 birimo iby’imihanda yagizwemo uruhare n’abaturage batanga umusanzu ungana na 30% by’ingengo y’imari yose. Nimugihe kugeza mu mwaka ushize, Umujyi wa Kigali wari ufite imihanda ya kaburimbo itarengeje kilometero 560.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali-Kabuye.

 Apr 10, 2024 - 08:38