
Kigali: Arasaba kurenganurwa nyuma yo kwishyuzwa imisoro y'ubutaka yari yarambuwe
Sep 16, 2024 - 14:24
Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga hari umuturage utaka akarengane akorerwa n’ubuyobozi bw’umurenge, gashingiye ku butaka bwe atemerewe gukoresha bwari bwaragurishijwe n’uwari umugore we ubwo yari afunzwe, yabusubizwa agasabwa kwishyura umwenda w’imisoro yabwo yo mu gihe atari abufite.
kwamamaza
Ntaganda Jean Bosco, atuye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gatenga akagari ka Nyarurama umudugudu wa Bisambu. Arataka akarengane yahuye nako ubwo yafungwaga kuva mu 2001 kugeza mu 2017, yafungurwa agasanga ubutaka bwe bwaragurishijwe n’uwo bari barashakanye.
Yaje kwiyambaza inkiko araburana, aratsinda ndetse asubizwa ubutaka bwe, ariko kugeza ubu kongera kwandikwaho ubutaka byamubereye agatereranzamba, kuko asabwa kubanza kwishyura imisoro y’ubutaka yo kuva 2015.
Ati "narafunguwe njya mu manza, imanza zisiga umuntu ari umukene, mburanye imyaka 7.5, uyu munsi wa none ndababwira ngo bamfashe nibura bampe icyangombwa kimwe mbone kugurisha ngo nishyure imisoro bakambwira ngo ninishyure imisoro, kugeza uyu munsi nk'umuntu usubijwe umutungo n'urukiko ntawo ndabona unyanditseho uretse kuba mbirimo".

Akomeza agira ati "birandenze kuko nta rwego na rumwe rutabizi, aho bahereye bakora amanyanga bamenya ko nabaruriwe muri gereza bashaka irangamuntu yo ku kabindi hanyuma barayikoresha, no ku kabindi bemera ko irangamuntu yakoreshejwe mu buryo bunyuranye n'amategeko no kucyicaro cy'ubutaka batanze amakuru ko bakoresheje irangamuntu narimfunze, kugeza ubu nta mutungo ndabona kuko nta cyangombwa mfite, sinshobora kugurisha n'umuntu ntacyangombwa mwereka".
Kuri iki kibazo uyu muturage agirwa inama yo kwegera ikigo cy’imisoro n’amahoro akareba ko hari icyo cyamufasha, naho bitari ibyo ngo gukora ihererekanya bizakomeza kumugora. Ni inama agirwa na Christine Nyiranshimiyimana umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu mujyi wa Kigali.
Ati "uyu wagize ikibazo cy'uko igihe yaboneye ubutaka yasanze harimo ibirarane by'imisoro yakwegera ikigo cy'imisoro n'amahoro akabasobanurira ikibazo afite bakareba icyo bamufasha bakurikije amatageko, ihererekanya ry'ibyangombwa ntabwo bishobora kuba kuko haracyarimo izo nzitizi z'imisoro".
Ubusanzwe Ntaganda Jean Bosco asabwa kwishyura amafaranga y’imisoro y’ubutaka agera hafi miliyoni 3, yo guhera muri 2015 kandi ubutaka yarabuhawe muri uyu mwaka wa 2024. Ibyo abona nko gusiragizwa nyamara atariwe wakabaye abazwa iyi misoro.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


