Kigali: Abaturage baribaza icyadindije iyubakwa ry'isoko rigezweho rya Gikondo

Mu mujyi wa Kigali abaturiye ahahoze isoko rya Gikondo ryasenywe ngo hubakwe irya kijyambere, baragaragaza urujijo ku cya dindije ibikorwa byo kuryubaka nyamara hashize imyaka 4 bitangiye.

kwamamaza

Nkuko bigaragara ku cyangombwa cyo kubaka bigaragara ko cyangiritse kimanitse aho iri soko ryagombaga kubakwa, imirimo yo kuryubaka yagombaga gutangira muri 2020 rikuzura mu mezi 24, bivuze ko 2023 yagombaga gusanga ryaratangiye gukorerwamo, nyamara kugeza ubu nta nyubako nimwe irazamurwamo uretse amatafari arunzemo n’ibihuru byameze mu kibanza.

Abarituriye bakomeje kugaragaza urujijo ku cyateye uku kudindira, bavuga ko bari baryitezeho iterambere.

Umwe ati "iri soko rimaze igihe kinini bashaka kuryubaka ba rwiyemezamirimo bakaza bagakoraho bakagenda abandi bakaza bakagenda ntabwo tuzi uko byagenze, biratubangamira kuko iyo umuntu abona isoko rituzuye kandi ryarahoze rikora ntabwo byabura kutubangamira, byonyine hari umwanda, hari akajagari ntabwo byabura kutubangamira".    

Undi ati "ritarasenywa hari urujya n'uruza, abantu barinjiraga ari benshi cyane bagasohoka mu isoko ari benshi, abantu bamwe bimukiye guhahira za Nyamirambo abandi bajya guhahira muyandi masoko".   

Undi nawe ati "kuba tudafite isoko rya kijyambere ni imbogamizi ikindi abakoreraga muri iryo soko baratatanye bajya gukorera mu bice bitandukanye, kuva iryo soko ryahava usibye kuba barahafunze ariko nta bindi bikorwa tuzi byaba byarahakorewe". 

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuri iki kibazo ariko kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru bwari butaragira icyo bubitangazaho.

Si iri soko ryonyine riteye ikibazo gituruka ku idindira, kuko kugeza ubu uzengurutse mu mujyi wa Kigali uhasanga ibikorwaremezo bitari bike bitangira kuzamurwa ariko mu gihe gito imirimo yo kubyubaka igahagarara bituzuye ndetse bikamara imyaka myinshi byarirengagijwe, ndetse bimwe na bimwe bikaba byahinduka indiri z’abajura bitewe n’uburyo bibungabunzwemo.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Sep 2, 2024 - 14:36