Kigali: Abarimo umugore usanzwe ari Mutwarasibo bari mu maboko ya RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye itsinda ry’abantu 10 bakekwaho gukora no gucuruza inzoga z’inyiganano ndetse bagahimba n’ibirango byazo bakoresheje ibirango by’inganda zizwi, bakarenzaho no guhimba ibirango by’ubuziranenge.

kwamamaza

Abagabo 9 n’umugore umwe usanzwe ari mutwarasibo mu murenge wa Gisozi mu kagari ka Musezero, nibo Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi muri uku kwezi kwa 10, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga z’inyiganano ndetse bakanahimba ibirango byazo bifashishije iby’inganda zisanzwe zizwi, ibyaha byiyongeraho ibyo guhimba ibirango by’ubuziranenge ndetse n’icya ruswa bashatse guha umugenzacyaha.

Dr. Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB ati "RIB yakoze iperereza hafatwa abantu 10 harimo 3 biganaga izi nzoga za Likeri abandi 7 akaba ari abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso byabo, ibyafashwe byarapimwe dufatanyije na FDA".    

Dr. Eric Nyirimigabo, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibiribwa mu kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) avuga ko ibyavuye mu bipimo by’izi nzoga zafashwe hasanzwemo bimwe mu bibinyabutabire bishobora kwangiza ubuzima bwa muntu, ndetse asaba abanyarwanda kwirinda kunywa no kugura inzoga batazi inkomoko yazo.

Ati "abashaka gukora amakosa akenshi batwereka ibipimo byemewe ariko ibirimo imbere ubona ari uko wapimye bikaba biri hejuru, aba bantu impamvu bakora nuko babona umuguzi, mubashije kudufasha tugahagarika icyo kintu cya wa muntu ubifata bwanyuma uwo ubinywa twaba dukoze igikorwa gikomeye cyane".      

Aba berekanwe ni abafatiwe mu karere ka Gasabo umurenge wa Gisozi akagari ka Musezero umudugudu wa Gasharu ndetse hakaba harimo uwari mutwarasibo aho atuye.

Umuvugizi wa RIB yageneye abayobozi bo mu nzego zibanze ubutumwa bubasaba kuba abayobozi bakumira ibyaha nk’ibyo bakareka gubihishira no kuba abafatanyacyaha.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Oct 23, 2024 - 07:59