Kayonza: urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu gukumira ibyaha ariko bagashishikariza bagenzi babo kureka ubujura n'ubusinzi kuko bisiga icyasha urubyiruko rwose muri rusange. ibi byagarutsweho mu nteko rusange y'inama y'igihugu y'urubyiruko muri aka karere, yahuriyemo abasaga 500 baturutse mu byiciro bitandukanye.

kwamamaza

Mu nteko rusange y'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Kayonza, Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) mu ntara y'Iburasirazuba rwasabye urubyiruko rw'aka karere gutanga umusanzu mu gukumira ibyaha. Basabwe no guca abana bo ku muhanda bazwi ko aribo bavamo abajura nuko bigasiga icyasha urubyiruko rwose muri rusange.

Rutaro Hubert; umuyobozi wa RIB mu ntara y’Iburasirazuba, yagize ati: “ariko hari umuntu uri mu ngangi nonaha kandi yitwa urubyiruko, wowe gahunda z’igihugu urazikurikirana ariko ibyo akora bikagutukisha. Ugasanga abagabo baricaye ngo urubyiruko rwacu rwose rwishoye mu biyobyabwenge! Wowe se warurimo? Ariko kuko wambaye idarapo ry’urubyiruko bikakwitirirwa.”

“urubyiruko rw’iki gihe ntabwo wapfa kumukinisha ku mafaranga yawe kuko yayakubira umufuka ukamubura! Nimurwanye ibiyobyabwenge, ubujura kuko nta musaza wiba! Urubyiruko rurimo gukora ibitandukanye n’ibyo urundi rukora.”

Bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Kayonza bagaragaza ko izi mpanuro bahawe n'urwego rw'ubugenzacyaha na polisi y’u Rwanda,bagiye kuzikurikiza. Bavuga ko bazakura abana ku muhanda ndetse bakanahwitura bagenzi babo barangwaho n’ingeso mbi z'ubujura n'ubusinzi kugira ngo bakureho icyasha babasiga nk’urubyiruko.

Umwe ati: “ batangiye bavuga ku bana bata amashuli! Ikintu cya mbere twabanza gukora ni ubukangurambaga ku babyeyi. Ikindi ni ukurwanya ibyo byaha biri kuba, izo marine turafatanya n’ubuyobozi. Iyo twakoze raporo y’abataye ishuki tubijyana ku buyobozi nuko nabwo bukamanuka hasi kubareba abana bagiye hehe? nuko bagashakishwa, bakaba bakwigishwa nuko bakagaruka mu mashuli.”

Undi ati: “ icy’ingenzi rero ni ugukomeza kubabwira yuko inzira barimo atariyo y’iterambere. Iy’iterambere ni ukugenda bagashaka akazi, kabe gatoya, kabe kanini. Nk’ubu ubuyobozi bw’I Kabarondo bwafashe abana bari inzererezi babshyira muri gare ya kabarondo nuko bacuruza amazi na Jus!”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, yijeje urubyiruko rwo muri aka karere ubufasha muri ibyo bikorwa byo gukangurira urubyiruko rugenzi rwabo, kureka kwijanditka mu biyobwenge n'ubujura ndetse no kubashyigikira kuri gahunda yo gukura abana ku muhanda.

Ati: “ icyo tubafasha ni ukubashyigikira muri iyo gahunda. Mwabonye yuko harimo abakorerabushake, urubyiruko rutandukanye ruvuga ruti ‘twagira uruhare mu kwigisha ba bandi bafite imyumvire ndetse twanagira uruhare mu kurwanya iyo myitwarire.”

“ ni bya bindi bavuga ngo aba umwe agatukisha bose, kuko icyasha cyagiye ku myitwarire yatewe n’urubyiruko kubera ingeso zidatunganye, bigira ingaruka ku bandi.”

Inteko rusange y'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Kayonza yahurije hamwe urubyiruko 519 ruhagarariye abandi mu byiciro bitandukanye, kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rw'Akarere.

Aba barimo abo mu buhinzi n'ubworozi, abacuruzi, abahanzi ndetse n'abo mu bindi byiciro.

@ Djamali Habarurema /Isango Star-Kayonza.

 May 29, 2024 - 16:16