Kayonza: Urubyiruko ruhangayikishijwe na bagenzi barwo bugarijwe n'ubushomeri.

Urubyiruko rwo mur'aka karere ruhangayikishijwe na bagenzi barwo bugarijwe n'ubushomeri, ruvuga ko umusanzu warwo ari ugufasha abari mu bushomeri kubona amahugurwa ndetse no kubatungira agatoki ahari amahirwe yo kubyaza umusaruro. Ubuyobozi by'aka karere buvuga mu bashomeri bari mu karere harimo n'abatarigeze bakandagira mu ishuri bityo ko abo bazafashwa kubona amahugurwa azabafasha kubona imirimo bakikura mu bucyene.

kwamamaza

Iranzi Issa afite ishuri ryigisha umuziki mu karere ka Kayonza, hamwe na mugenzi we Manirabona Jean Bosco,uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter. Aba bombi  bavuga ko ibyo bakora bibafasha kwiteza imbere bikabarinda ubushomeri, cyane ko nyuma yo kubona imibare ikabije ya bagenzi babo bari mu bushomeri, biyemeje gutanga umusanzu wo kubafasha kubona amahugurwa azabafasha gukora imirimo ibaha amafaranga kugira ngo babashe kwikura mu bushomeri.

Gusa nanone bavuga ko banabereka amahirwe ari mu karere kabo akeneye kubyazwa umusaruro.

Umwe yagize ati: "njyewe ubundi gahunda mfite ni iyo kwagura ishuli ryanjye. Noneho mu kwaguka kw'iryo shuli hazabamo icyo twita Job employment. Urabizi mu bigo by'amashuli habamo abakozi batandukanye. Ntekerezako ishuli ryanjye nirimara kwaguka nkuko mbyifuza ibyo aribyo byose n'akazi kazaboneka kuri rwa rubyiruko, ntange n'umusanzu wanjye wa mbere noneho ngerageze nk'uko n'ubundi mbikora mfashe urubyiruko nk'uko mbikora, nuko mfashe urubyiruko mu buryo bwo kwiga kugira ngo nibamara kwiga bashoje ya masomo nabyo bizabagirire umumaro."

Undi ati: " Aya mahirwe tuba tweretswe hagomba kubaho kuyabyaza umusaruro. Ni ukuvuga ngo niba hari abari mu buhinzi ni ukugura izo za Kiwipu na za sayipu...hagomba kubaho kuzegera noneho bakabigisha ubuhinzi bujyanye n'igihe ndetse bababwiye ko barimo barabitangira bashobora kuzamuka. Ikindi ni ikwibumbira mu makoperative"

Nyemazi John Bosco;Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, avuga ko urubyiruko rutigeze rukandagira mu ishuri cyangwa ngo rubone amahugurwa yatuma babasha kwikura mu bushomeri ruzahabwa amahugurwa kugira ngo nabo babone ibyo bakora.

Anavuga ko nanone abafite ibyo bakora bagaterwa inkunga kugira ngo bakomeze biteze imbere banafashe bagenzi babo.

Ati: "ibyo dukora harimo amahugurwa atandukanye , niyo dushaka gukomeza guha urubyiruko kugira ngo abatari bazi ayo mahirwe bakayamenya. Ariko noneho bakubakira kuri bagenzi babo bamaze kugira indi ntambwe batera, hakaba hari icyo babigiraho."

" dufite n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye binyuze mu kwishyira hamwe, binyuze muri koperative. Ubushobozi bwo hirya no hino burahari ariko ikiba gisigaye ni uburyo aya mahirwe akoreshwa neza, ariko natwe nk'inzego z'ubuyobozi n'abafatanyabikorwa dukorana tugaherekeza urwo rubyiruko."

Kugeza ubu imibarere igaragaza ko mu karere ka Kayonza abari mu kiciro cy'urubyiruko ari 120 691 bagize 26.4% by'abaturage.Muri urwo rubyiruko, abagera ku 44 595 harimo abashomeri,abatarize cyangwa ngo babe barabonye amahugurwa abafasha gukora imirimo ibyara inyungu,bose bagize 37%.

Kimwe mu bisubizo cy'ubushomeri,Urubyiruko rushishikarizwa kubyaza umusaruro amahirwe ari muri aka karere nk'imishinga minini y'ubuhinzi n'ubworozi, ubukerarugendo ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. 

 Sep 19, 2023 - 20:08