Kayonza: miliyoni 65 z'amadolari zigiye gushyirwa muri KIIWP ya kabiri

Abatuye umurenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko batagihura n'ikibazo cyo gusuhuka cyaterwaga n'izuba ryumishaga imyaka yabo bakarumbya, kuko begerejwe amazi yo kuhira bigatuma bahinga buri gihe.

kwamamaza

Abaturage b'umurenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga mbere bahingaga imyaka igapfa kubera izuba, bakabura ibibatunga kandi bahinga, bavuga ko umushinga KIIWP wacyemuye icyo kibazo ku buryo batagihura n'amapfa yatumaga basuhuka, kuko begerejwe amazi yo kuhira imyaka. Kuri bo ngo ayo mazi begerejwe atuma bahinga buri gihe haba mu itumba cyangwa mu mpeshyi.

Umwe ati "tutaratangira kuhira wasangaga duhinga tukarumbya tukamenya ko n'umusaruro tuwuhombye ariko nyuma yaho baduha sisiteme yo kuhira hakoreshejwe izuba hegitare 20, aho hantu baduhaye niho twagiye twifashisha, umusaruro wariyongereye mugihe kuri hegitare 1 twakuragamo ibiro 500 ariko ubu dukuramo toni 5 z'ibigori". 

Undi ati "inzara ntayigihari n'abafite amasambu kubiyaga nabo barahinga ibigori tukabona aho duhahira, ntabwo tukibura akawunga, ntitukibura igikoma cy'abana, ntibakirwara bwaki, ubu dusigaye dufite imboga hafi".   

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko ibyakozwe mbere by'umushinga KIIWP icyiciro cyawo cya mbere, hagiye kujyaho icyiciro cya kabiri, kizatuma n'abandi baturage bo mu murenge wa Ndego batagerwagaho n'amazi yo kuhira imyaka, bayabona ndetse n'indi mirenge umunani. Ku buryo abayituyemo bahuraga n'ikibazo cyo kubura ibibatunga, kubera izuba ryicaga imyaka yabo, kitazongera kubaho.

Ati "ni umushinga wa leta n'abandi bafatanyabikorwa bayo, ubu harangiye icyiciro cy'ambere ubu tugiye mu cyiciro cya kabiri, hazashyirwa imbaraga mu kuhira n'ibindi bikorwa bifasha guteza imbere ubuhinzi mu mirenge igera ku 9 igirwaho ingaruka na y'amapfa".   

Biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri cy'umushinga KIIWP wa Leta y'u Rwanda n'ikigega mpuzamahanga IFAD, mu murenge wa Ndego hazuhirwa hegitari 2250, bifashishije amazi bazakura mu biyaga mu buryo bwa pivote. Imyaka izuhirwa ni ibigori n'ibishyimbo hakiyongeraho n'imboga.

Umushinga wose wa KIIWP ufite ingengo y'imari ya miliyoni 85 z'amadorari, icyiciro cyawo cya kabiri kikazatwara miliyoni 65 z'amadorari.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jul 15, 2024 - 08:53