Kayonza: Abarimu barasaba mudasobwa zibafasha gukoresha ikoranabuhanga

Hari abarimu bavuga ko gahunda ya REB yo guha abarimu mudasobwa bo itabagezeho. Basaba ko nabo bazihabwa kuko byabafasha gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ko kwigisha. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko abatarabona mudasabwa bakwihangana kuko zizabageraho. Gusa bugashishikariza abafite amikoro kuba bazigurira mu gihe izo bazahabwa zitaraboneka.

kwamamaza

Bamwe mu barimu bo mu karere ka Kayonza bavuga ko ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi bw'ibanze REB cyatanze mudasobwa ku barimu mu bigo by'amashuri ariko mu bigo bigishamo ntizahageze. Bavuga ko ibyo bishobora kubangamira ireme ry'uburezi kuko ibyigishwa iki gihe harimo n'ibiboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aba barimu banagaragaza ko baramutse babonye mudasobwa nk'abandi, byatuma akazi kabo kagenda neza, bagatanga umusaruro ushimishije ndetse bakanafasha abana kumenya gukoresha mudasobwa.

Mu kiganiro umwe muribo yagiranye n’Isango Star, yagize ati:“ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bwibanze cyagenye mudasobwa mu bigo bitandukanye, n’Akarere ka Kayonza hari ibihari.mariko hari ibigo byinshi tutarashikira laptops ndetse na internet. Turasaba yuko no mu bigo by’icyaro bitaragerwaho, nabyo byagerwaho butyo ntidukomeze gusigara inyuma

, natwe tukaba twagaragara kuko ikoranabuhanga ryoroshya imyigishirize kandi birihuta cyane.”

Undi ati: “ hari ikintu byadufasha cyane mu mwuga wacu no guteza imbere abana kuko umwana nawe yajya arangiza nawe afite ubumenyi kuri mudasobwa kandi tukabasha no gucukumbura ibijyanye n’ibitwunganira ku bumenyi dufite. Twarabihugiriwe gukoresha mudasobwa ariko nyine ntabwo turazibona. Twifuzaga guhabwa mudasobwa kuko twumva ku bigo bimwe na bimwe hari abazihawe.”

Harerimana Jean Damascene; Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, avuga ko ikibazo cy'abarimu batarabona mudasabwa zibafasha mu kazi kabo nk'uko biri mu murongo wa minisiteri y'uburezi bakwihangana ko zizabageraho ariko mu gihe zitarabagera, abafite amikoro abashishikariza kuba baziguririra kuko waba ari umutungo wabo.

Ati: “abatarabona laptop, turabizi ko ari gahunda minisiteri y’uburezi yashyizemo imbaraga kugira ngo mu kazi mwarimo akora harimo no gukoresha imashini ndetse binamworohereza kuba yakora harimo n’ubushakashatsi ashobora gukora, rero ni gahunda ikomeje. Ni gahunda aho itaragera turizera ko bizakomeza. Rero iryo koranabuhanga ku mashuli rirakenewe ariko uko bigendana n’amikoro y’igihugu niko bigenda bishoboka. Hari n’abazigurira ku giti cyabo, nabo bigenda bishoboka, aho rero twasaba aho bitaragera, ubishoboye cyangwa ubona bishoboka nawe yigurire imashini ikaba ari umutungo we.”

Gahunda ya minisiteri y'uburezi binyuze mu kigo cyayo gishinzwe uburezi bw'ibanze REB iteganya ko bizagera mu mwaka wa 2025 buri mwarimu afite mudasobwa igendanwa. Ibyo byitezweho kuzazamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rw’uburezi. Ni mu gihe kandi mu bigo by'amashuri hagomba kuzaba harimo na interineti.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Jan 9, 2024 - 09:46