
Kamonyi-Runda: Abatuye Runda bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n'ijoro
Jan 29, 2025 - 15:09
Abatuye mu Murenge wa Runda baravuga ko n'ubwo bahora batanga amafaranga y’umutekano bidahagarika ubujura aho batuye. Bavuga ko bibwa amatungo bakanatoborera inzu. Ubuyobozi buvuga ko bugiye gukorana ibiganiro n'abarikora, barebere hamwe uko hanozwa imikorere y'irondo.
kwamamaza
Mu Murenge wa RUNDA, kimwe n'ahandi mu Rwanda, bafite uburyo bwo kwicungira umutekano, aho batanga amafaranga yishyurwa abarara irondo ry'umwuga. Nubwo bimeze bityo, hari aho usanga bababazwa n'uko bahora bibwa amatungo n'imyaka, ibidatandukanye na mbere batarashyiraho irondo ry'umwuga.
Umwe mu batuye mu Murenge wa Runda baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ tworora ingurube, nk’ubu iwanjye bahibye ingurube ebyiri! Hari n’ahandi bagiye bazitwara. Hari abajura baherutse kuza biba intama hano hepfo, aho bita kwa Ndamage. Araza kandi ngo ni umusore uvuka muri uyu Mudugudu, araziba azitwara kuri moto. Mudufashe Leta idukorere ubuvugizi, irwanye urugomo inaha kuko nibyo biduteye impagarara cyane.”
Undi ati: “ hari irondo rikorwa, ariko iryo rondo niba ridakorwa neza, simbizi kuko nta munru urafatwa atwaye ibyo bintu kandi byibwa nijoro! Ikintu giteye agahinda, bibaye ari ibitoki, bibaye ari ibishyimbo nk’aha mu mirima …wenda twagira akantu ko kuvuga tuti ‘ah ah!’ ariko se nk’ibyo bintu bigenda mu mihanda, bitagenda ku manywa, bigenda nijoro muri ayo ma saa kumi, niba umuntu atanga amafaranga y’irondo agahindukira akibwa, urumva iryo rondo hari ikintu ririmo rikora?”
Abaturage bifuza ko abakora iri rondo ry'umwuga mu Murenge wa RUNDA babikora kinyamwuga cyangwa se izindi nzego z'umutekano zikajya zikora ubugenzuzi mu midugudu, mu masaha y'ijoro.
Umwe ati: “ icyo dusaba ni uko batuzanira inzego zikomeye nka Polisi kuko urabona ko nk’irondo ry’umwuga bashyiramo kurisuzugura.”
Undi ati: “ ejo bundi umuturanyi waho batwayi ingurube, bamutwayi ingurube! Gusa nakwifuza ko bakaza umutekano. Keretse ahari nk’uwatuzanira polisi! Nonese ubundi turibwa kandi amafaranga aratangwa!”
NDAYISABA Egide; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa RUNDA, avuga ko nk'ubuyobozi bugiye gukorana ibiganiro n'abakora irondo ry'umwuga, barebere hamwe uko hanozwa imikorere y'iryo rondo.
Ati: “ kugeza ubu nta mibare dufite yo kuvuga ngo muri Kagina hari ubujura. Ayo makuru araza kudufasha kugira ngo tuze kuganira n’abaturage kuko irondo ni iry’abaturage, ntabwo ryaba baringa. Umukoresha ni umuturage, ryakabaye rivugururwa kuko mu nsingano zacu, gucungira umutekano turaza kuganiriza abaturage n’iryo rondo nuko ahari ibyuho bivemo.”
Abaturage bavuga ko kugirango irondo ry'umwuga rikorere neza, n'uburyo abarigize batoranywa byajya bikoranwa ubushishobozi hakajyamo abashoboye kandi bashobotse. Bavuga ko ngo hari ubwo usanga hajyamo abasanzwe bafite imyitwarire mibi noneho bakumva ko bagenzura ijoro ryose ari bonyine bakirara cyangwa bakifaranya n’abiba, cyangwa bakabarangira aho bagomba kujya kwiba.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kamonyi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


