Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yaganiriye na UN ku nama izabera mu Rwanda

Mu rugendo rwo gutegura inama y’ibihugu binyamuryango by’Umuryango w’abibumbye bidakora ku nyanja, kuri uyu wa kane Perezida w’umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yakiriye intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa UN, bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro igamije imigendere myiza y’iyi nama.

kwamamaza

Ni inama igiye kubera bwa mbere ku mugabane wa Afurika, izakirwa n’u Rwanda mu kwezi kwa 6, kuva tariki ya 18 kugeza kuya 21, imyiteguro y’iyi nama yatumye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yohereza Madam Rahab Fatima, nk’intumwa ye yihariye akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa n’ubuvugizi ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja mu Rwanda.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu muhezo, yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu gitanga icyizere, mu bindi bidakora ku nyanja ndetse ngo muri iyi nama hazibandwa cyane ku mugabane wa Afurika.

Ati Inama izabera i Kigali izaba ari umwanya mwiza cyane, kuko igiye kuba mu gihe ½ cy’ibihugu bidakora kunyanja byose ari ibyo muri Afurika, bivuze ko uzaba ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ingamba, inzitizi n’ibindi byose bigamije kuzamura ibihugu bidakora ku nyanja, by’umwihariko twibanze kuri Afurika, hazaba hari abikorera, imiryango itari iya Leta, Abaminisitiri, Umunyamabanga mukuru wa UN, n’abandi bayobozi bo muri UN.”

Hon. Mukabalisa Donathile, Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, yavuze ko ari iby’agaciro kubona inama nk’iyi u Rwanda rubaye urwa mbere ku mugabane wa Afurika mu kuyakira.

Ati "icyo twaganiragaho ni ibirebana na Foramu y'abagize inteko zishinga amategeko tukaba twaganiriye ku mitegurire y'iyo nama, kuba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika ikabera mu gihugu cyacu cy'u Rwanda, ni ibintu twishimira kandi bifite icyo bivuze kinini tuzakora ibishoboka byose kugirango iyo nama igende neza".   

Ni inama igiye kuba mu gihe u Rwanda rufitanye ibibazo n’ibihugu bituranyi birimo u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho u Rwanda rumaze iminsi rugaragaza kutishimira raporo z’impuguke z’umuryango w’Abibumbye ku Rwanda, ndetse rukananenga ubufasha UN iriguha ingabo z’ibihugu biri gufasha igisirikare cya Congo mu ntambara gihanganyemo na M23, ruvuga ko ari ugutiza umurindi intambara, ibyo impande zombi zitigeze zigira icyo zivugaho mu biganiro byabahuje.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 22, 2024 - 07:40