
Ingo zisaga 6,000 zahawe ibikoresho byo gutekesha hakoreshejwe ibicanwa bitangiza ibidukikije
Oct 29, 2025 - 21:27
Ingo zirenga 6,000 zo mu turere twa Rwamagana na Musanze zimaze guhabwa ibikoresho byo gutekesha bigezweho bikoresha gaze (LPG). Ni mu mushinga wa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Forward7 w’Ubwami bwa Arabie Saoudite, ugamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye no kugabanya ibicanwa bihumanya ikirere.
kwamamaza
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare (02) 2025, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo BBOXX gisanzwe gikora mu gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Biteganyijwe ko mu gihe cy’umwaka n’amezi atandatu, uzageza ibikoresho byo gutekesha ku miryango igera ku bihumbi 50 mu turere twa Kigali, Rwamagana, Musanze, Muhanga na Huye.
Ubu bufatanye bugamije gufasha abanyarwanda kuva ku ikoreshwa ry’ibicanwa biva ku biti n’amakara, bisanzwe bigize igice kinini cy’ingufu zikoreshwa mu gihugu, ariko bigira ingaruka ku bidukikije no ku buzima bw’abantu. Ibikoresho bitangwa bigizwe n’ishyiga rifite aho gutekera habiri, icupa rya gaze ry’ibilo 12 n’ikirango cyorohereza abantu kugura gaze uko bishoboye ku munsi (pay-as-you-go).
Abaturage bafite ubushobozi buke ni bo bahanzwe amaso muri iyi gahunda, kuko ibikoresho bitangwa ku giciro gito kugira ngo bikureho inzitizi zabuzaga benshi guteka hakoreshejwe ingufu zisukuye.
Uretse gufasha imiryango mu rwego rw'ubukungu no mu buzima, uyu mushinga uzanatanga inyungu ku rwego rw’igihugu binyuze mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere (carbon credits), ndetse ikazifashishwa mu yindi mishinga y’ingufu zisukuye.
Bboxx ivuga ko izakomeza ibikorwa by’ubukangurambaga mu baturage, hagamijwe gukangurira benshi kumenya inyungu z’ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya no kwagura ubufatanye bugamije kugera ku iterambere rirambye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


