Ikigo cy'ubutaka kigiye kongera abakozi kubera ubukererwe mu gutanga serivisi z’ubutaka

Ikigo cy’Ubutaka mu Rwanda (NLA) cyatangaje ko hari gahunda yo kongera umubare w’abakozi mu rwego rwo kugabanya ubukererwe mu gutanga serivisi z’ubutaka. Ni nyuma y’aho Raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta igaragaje ibihumbi by’amadosiye yari amaze igihe kirekire atarasuzumwa cyangwa ngo yemezwe.

kwamamaza

Ikigo cy’Ubutaka mu Rwanda (NLA) cyatangaje ko abakozi bazongerwa guhera muri Nyakanga (07) 2026, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubukererwe bwagaragajwe mu gutanga serivisi z’ubutaka.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko Raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta igaragaje ko hari ibibazo mu gusuzuma no kwemeza amadosiye ajyanye na serivisi z’ubutaka.

Iyo raporo yerekanye ko mu igenzura ryakozwe muri Gashyantare (02) 2026,  ryasanze hari dosiye 38.943 zari zitarasuzumwa. Zimwe muri zo zari zimaze hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri zitegereje gusuzumwa.

Raporo yanagaragaje ko hari dosiye zisaga 202.000 zari zarakerewe kwemezwa, bituma Ikigo cy’Ubutaka gisabwa kunoza imikorere no kwihutisha isuzumwa n’itangwa rya serivisi.

NLA yavuze ko kongera abakozi bizafasha kugabanya ubukererwe no kunoza serivisi zihabwa abaturage. 

 Jun 8, 2026 - 18:41