Ibikorwaremezo bya siporo byagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko ishoramari ryakozwe mu kubaka ibikorwaremezo bya siporo nka BK Arena, Stade Amahoro n’ibindi, ryagize uruhare rufatika mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, binyuze mu gutanga imirimo ku bantu benshi, n'ibindi.

kwamamaza

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga (07) 2025, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako ya Zaria Court Kigali, yubatswe  n’umushoramari Masai Ujiri; umuyobozi wa Giants Africa, inyubako yuzuye itwaye miniyoni 25 z'amadorari ya Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa remezo bya siporo bimaze kubakwa mu Rwanda ari byo byonyine  bibonwa n'abanyarwanda n'abanyamahanga nk'ibyivugira mu bijyanye n'agaciro. 

Yagize ati:" Rero ni ibintu byagize inyungu nyinshi. Kandi si ikibazo cyo kugira ngo bikure kuko murabizi ko imibare igaragaza ko muri Afurika siporo iri kubyara inyungu nyinshi mu mamiliyoni nka kimwe siporo yazanira umugabane."

Mu bikorwa byashimangiwe nk’inkingi z’iterambere, harimo BK Arena, imwe mu nyubako nini kandi igezweho muri Afurika, ndetse na Stade Amahoro yavuguruwe ku rwego rukomeye. Ibi bijyana no kuba BK Arena ikomeje kwakira amarushanwa mpuzamahanga, bikazamura isura y’u Rwanda, bikongera ubukerarugendo,  bikinjiza amadovize ndetse bigatanga n'akazi.

Masai Ujiri yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere siporo no kuyibona nka business ndetse n'imbarutso y'ubukungu kuko ishobora guteza imbere igihugu ndetse n'umugabane wa Afurika.

Ati: “Iyo uvuga icyerekezo, ubuyobozi, no guhuza abantu mu ntego imwe, n'ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu, password ni Perezida Kagame.”

Yongeyeho ko iyo abayobozi bashyize imbere siporo n’ibikorwaremezo bifitanye isano nayo, biba iha abaturage inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mikino, ubukerarugendo, ubucuruzi no kubyaza umusaruro impano zabo.

Ati:" Dukeneye ayo mahirwe."

Ubu bufatanye hagati ya Leta y'u Rwanda n’abikorera, bwatumye ibikorwaremezo bya siporo bihinduka urufunguzo rw’iterambere, bitanga akazi, bibyara ubucuruzi, bikazamura urubyiruko, kandi bigaha igihugu isura nshya ku rwego mpuzamahanga.

Dore amwe mu mafoto yaranze  igikorwa cyo gutaha Zaria Court Kigali:

 Jul 29, 2025 - 09:53