Ibihano bya CÉDÉAO: WFP ihangayikishijwe n’ingaruka bizagira kuri Niger.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa ku isi (WFP), rihangayikishijwe n'ingaruka z’ibihano byafashwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (CÉDÉAO/ ECOWAS) byafatiwe Niger nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo ku ya 26 Nyakanga (07). WFP igaragaza ko izi ngaruka zizagera no ku bahinzi bo mur’iki gihugu.

kwamamaza

Hashize ibyumweru bibiri, Niger ifatiwe ibihano n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (CÉDÉAO/ ECOWAS), Ibihano by’ubukungu byumwihariko bifite ingaruka zikomeye ku baturage.

Ku ya 14 Kanama (08) 2023, ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP/ PAM) yasabye amashyirahamwe menshi  akora ubutabazi muri Niger. Iri shami ryatangajwe ko rihangayikishijwe  n’ingaruka z’ibibazo bya politiki iriho ndetse n’ibihano ku mutekano w’ibiribwa.

WFP ivuga ko habayeho ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ndetse n’ibura ry’ibiribwa nkenerwa mu buzima bwaho bwa buri munsi.  Ariko ivuga ko ihangayikishijwe n’ingaruka bizagira ku buhinzi. Abahinzi bo muri Niger bavuga ko bafite ibibazo kubera ifungwa ry’imipaka bitewe n’uko boherezaga umusaruro wabo muri Nigeria na Bénin.

Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga nabyo byahagaritswe, bituma abahinzi bagorwa no kubona ifumbire ndetse n’ibiribwa by’amatungo. WFP itanga umuburo w’uko ibyo bizagira ingaruka mbi ku musaruro wo mu gihe kiri imbere.

Ingaruka z’ibihano ku borozi  zigaragazwa nk’izitagaragazwa neza.  Iri shami rya UN rivuga ko mu mezi ashize abashaka inzuri hagati ya Nigeria, Niger, Burkina Faso na Benin bari bamaze kugabanuka. Rivuga ko bishobora guteza ikibazo cy’umutekano muke n’isoreshwa ry’amatungo ku mipaka.

Muri make, rivuga ko hari impamvu nyinshi zitandukanye ziriteye impungenge zuko umubare w’abantu bafite ikibazo cy’ibiribwa uziyongera cyane.

Ubushobozi bwa guverinoma  ya Niger iriho mu gutanga ubutabazi ntibuhagije.  kugarukira", bwaragabanutse nk'uko iki kigo kiburira: WFP iburira ko “ keretse ubutabazi budasanzwe bwashyizweho vuba”, ikavuga ko gahunda zayo zizakorwa mu nkokora ndetse n’ubushobozi bukagabanuka.

Yavuze ko ibihano byafashwe bishobora kugabanya ibikorwa byayo kandi ibyo biteye impungenge.

 Aug 17, 2023 - 15:48