Ibigo by'urubyiruko bikwiye kwongerwamo imbaraga muri serivise bitanga

Hagamijwe gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, kwiga imyuga, kugira amakuru ku buzima, imyidagaduro n’ibindi hashyizweho ibigo by’urubyiruko ahantu hatandukanye mu gihugu. Bamwe mu rubyiruko bavuga ko ibigo nk'ibi ari amahirwe baba babonye yo kunguka byinshi birimo kwiga imyuga no kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere, bakirinda ibishuko byabajyana mu nzira mbi.

kwamamaza

Urubyiruko rutandukanye rujya mu bigo by’urubyiruko rwaganiriye na Isango Star, ruvuga ko bahungukira byinshi birimo inyigisho zatuma batera imbere, kwirinda gutwara inda zitateguwe, abandi bakava mu burara n’ibiyobyabwenge.

Umwe ati "ikigo cy'urubyiruko baduha amahugurwa atandukanye y'uburyo twakitwara mu buzima bwa buri munsi muri rusange". 

Undi ati "biradufasha biturinda kujya mungeso mbi nko kwiba, kunywa itabi, iki kigo kiradufasha cyane".

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara,Tadeo Talemwa avuga ko iki kigo cy’urubyiruko gifasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bwabo kuko hari n’amakuru atariyo bahabwa n’ababashuka.

Ati "ikigo cy'urubyiruko kigiramo amaporogaramu menshi atandukanye harimo ikoranabuhanga twagera ku buzima tukabigisha kwirinda inda zitateganyijwe tubaha amakuru, iyo tubakiriye usanga bafite amakuru atandukanye, icyo gihe iyo aje hano agenda amenya amakuru akamenya ko ibyo bamubwiraga ari ukubeshya". 

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana agaragaza ko ibigo by’urubyiruko bikwiye kongerwamo imbaraga kuko hari ibikora neza ariko hari n’ibidakora bityo ku bufatanye n’izindi nzego hari n’ibigomba kubakwa bishya ariko bikanahabwa ubushobozi bwatuma ibigo bitanga serivise nziza ku rubyiruko.

Ati "natwe twarabibonye ko ibigo by'urubyiruko bikwiye kwongerwamo imbaraga uretse no kuba ibihari bitarafashwe neza, ni bike cyane usanga bikora neza ibindi bicumbagira ariko nta nubwo biri hose, hari ahantu henshi bitari, tumaze igihe tubiganiraho na Minisiteri y'urubyiruko na MINALOC, ibiri mubyo turi gukora hari ahateganyijwe kubakwa ibigo by'urubyiruko bishya, hari imishinga iri gutegurwa yo kubaka bimwe no kuvugurura ibisanzwe".      

Urubyiruko rwashyiriweho ibi bigo hagamijwe kugirango rugire uruhare mu kwihutisha iterambere nkuko biri muri hagunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST1, no kugera ku ntego z’icyerekezo 2050.

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu mwaka 2022 ryagaragaje ko urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rungana na 65%. 

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Apr 1, 2024 - 07:53