Ibigo bidashyiraho komite ishinzwe kurwanya ruswa bigiye kujya bihanwa

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda ruributsa inzego zitandukanye yaba iza leta n’iz’abikorera ko kudashyiraho komite zishinzwe ku rwanya ruswa ari icyaha ndetse kizajya gihanwa n’amategeko.

kwamamaza

Ku cyicaro gikuru cy’urwego rw’Umuvunyi niho abagize komite zo kurwanya ruswa baturutse mu nzego zigera kuri 16 zitandukanye zahaherewe amahugurwa abibutsa inshingano zabo n’umumaro bafite mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego zitandukanye no mu bigo.

Hon. Mukama Abbas, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa ati "mu gushyira mu bikorwa itegeko rikumira no kurwanya ruswa ryasohotse muri 2018 aho risaba ko buri rwego rwose rwa leta uhereye ku nzego nkuru z'igihugu abikorera n'abakorera hano mu gihugu mu ngamba zo ku rwanya ruswa buri muntu wese agomba gushyiraho komite zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, itegeko rivuga ko umuyobozi wese utazashyira mu bikorwa iyo ngingo urwego rw'Umuvunyi rumusabira ibihano kuri Minisitiri w'intebe kuko aba anyuranyije n'itegeko icyo risaba, komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nzego zose ni ngombwa".

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bigo bitandukanye bashimangira ko iyo komite igamije kurwanya ruswa ifite umumaro ukomeye mu rwego runaka kuko uretse kuyirwanya no kuyikumira bafasha kuziba icyuho cya ruswa kuko ikigaragara ahatandukanye.

Umwe ati "mu masomo twahawe ku giti cyanjye byari bikenewe cyane kuko nyuma yo gushyirwa muri iyo komite nkagirwa n'umuyobozi wayo ntabwo numvaga neza tugiye gukora iki , nibazaga niba tugiye kujya dushakisha amakuru ya ruswa zitangwa mu kigo, numvaga ari inshingano ikomeye cyane tutazashobora ariko nyuma y'amahugurwa duhawe nsanze ataricyo dushinzwe, amakuru twayatanga nk'abandi banyarwanda bose ariko by'umwihariko komite dushinzwe kugaragaza ibyuho bishobora kuba biri mu bigo dukoramo byagaragaza ruswa".      

Undi ati "ibyuho bya ruswa biri henshi kuko ruswa iragaragara ariko icyuho gikomeye ni ukuba n'abantu batari basobanukirwa ibyo byuho bya ruswa n'uburyo abantu babyirinda, hari n'ushobora kuba yatanga ruswa cyangwa yakwaka ruswa bitewe nuko atabisobanukiwe, icyo mbona ni ukubanza gukora ubukangurambaga ku nzego zose, burakorwa ariko burya kwigisha ni uguhozaho".  

Raporo y’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa, rukaba ku mwanya wa 2 muri Afurika aho hari intego yuko kugeza mu mwaka wa 2050 izaba yaracitse burundu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 22, 2024 - 16:43