
Huye-Simbi: Barasaba ko hasubukurwa imirimo yo kubaka irerero ryahindutse indiri y'abajura
Jul 8, 2025 - 15:10
Abatuye mu Murenge wa Simbi baravuga ko babangamiwe no kuba abana babo bakora urugendo rw'amasaha asaga atatu bajya mu irerero. Ni mu gihe hari iryo bari batangiye kubakirwa ariko rikaza guhagaragara ku mpamvu batazi, ndetse inkuta zaryo zatangiye no gusenyuka.
kwamamaza
Iri rerero abaturage bavuga ko ryari riri kubakwa mu Murenge wa Simbi, Akagari ka Nyangaza, Umudugudu wa Kabakobwa. Ni inkuru bavuga ko bari bakiriye neza kuko abana bari bagiye kwiga ahafi. Ariko inzozi nti bazikabya kuko kuryubaka byahagaze, ndetse ubu amabati arashaje, amadirishya n'inzugi ntibikinze, ndetse inkuta zimwe zaraguye.
Abaturage basanga ibyo ari igihombo, cyane ko bari batswe n'umusanzu.
Ubwo baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" Hari igihe Leta yashatse kuduha irerero noneho dutanga n'amafaranga 1000 ngo baritwubakire hariya ku kibuga. Noneho wenda kuko twe twabuze utuvuganira, bahise baryimura. Irerero rifite gahunda twegeranye ni Kabusanza."
Undi ati:"Irerero bahise baryimurira I Kabusanza, ukoresha amasaha atatu kugira ngo ugereyo. Urabona ko kuba umwana w'imyaka ine yava hano akajya kwiga I Kabusanza mu gihe cy'amasaha atatu, ashobora kugera ku ishuri yananiwe, nta gutekereza kundi afite."

Basaba ko imirimo yo kuryubaka yasubukurwa, abana bakigira hafi, kuko ubu irindi ryahindutse indiri y'abajura.
Umwe ati:" Nka nijoro bashobora kwihishamo."
Undi ati:" Turibonye hafi, nk'ababyeyi twajya mu kazi uzi ko umwana agiye kwiga kandi ukamenya ko ari butahe, nta kibazo kindi arahura nacyo."
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko mu gihe hagisuzumwa icyifuzo cy’abaturage, bakwiye no kugirira ikizere n'andi marerero ari mu ngo z'abaturage.
Ati:" Ni byiza ko hakubakwa ayo marerero cyangwa se bakajya ku rwego rumwe ariko bijyanye n'ubushobozi ndetse n'ikibazo, n'umubare w'abana bagomba kwitabira. Ni ngombwa ko nta cyasimbura ayo marerero yo ku rwego rw'umudugudu. Icyo tugomba kubwira ababyeyi ni uko bayagirira icyizere, cyane ko harimo n'abarezi kandi bafashwa kubona imfashanyigisho."
"Ni ugusesengura icyaba gituma bavuga ko ayo marerero adakora neza ni ukubera iki? Hanyuma n'abaturage bafite igitekerezo cyo kuba hakubakwa amarerero ni cyiza ariko kigomba kujyana n'ingengo y'imari."
Aba baturage banagaragaza ko mu gihe baba banasabwe umusanzu kugura ngo hasubukurwe imirimo yo kubaka iri rerero, biteguye no kongera gutanga umusanzu wabo ariko abana bakiga hafi yabo.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


