
Hari abitwaza ijambo ry'Imana bagatuburira abantu
Mar 5, 2025 - 09:17
Nubwo ibikorwa by’ubutubuzi bisanzwe bivugwa ndetse abantu bakagenda bamenya uburyo bwo kubwirinda, ariko hari abavuga ko ubujura nk'ubwo bwahinduye isura bwadukira mu nsengero ndetse ko bigoye kubuvumbura bityo ko hakwiye kubaho gushishoza kugirango abantu batahure abakoresha izina ry’Imana bashaka gucucura abantu ibyo batunze ndetse n’abagenzwa no kwigwizaho abayoboke.
kwamamaza
Bamwe mu batuye hirya no hino bagaragaza ko ubujura bwahinduye isura nyuma yuko amayeri menshi abatubuzi bakoresha avumbuwe, hari abagaragaza ko ubutubuzi nk’ubu bwimukiye mu madini no mu nsengero kuko ngo usanga hari abitwaza ijambo ry’Imana bagacucura abo bita abayoboke baryo cyangwa se banagamije kwigwizaho abandi benshi, bakoresheje amayeri atandukanye nko gukoresha bamwe kugirango bagaragaze ko basengewe bagakira nyamara ari imipango ya bombi bumvikanyeho.
Umwe ati "mu matorero n'amadini ibintu by'ubwesikoro bireze cyane".
Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko bikwiye kwitonderwa no guhagurukirwa.
Undi ati "ibyo bintu leta ikwiye kubihagurukira cyane kuko bimaze gufata indi ntera cyane".
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aherutse kubigarukaho avuga ko abantu bakwiye gukanguka bakamenya gutandukanya amadini y’ukuri n’ay’ibinyoma agamije kubashuka ndetse no kubayobya.
Ibi bigarutsweho nyuma yuko urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB rukoze igenzura mu madini n’amatorero atandukanye insengero n’imisigiti birenga 5000 bigahagarikwa byagateganyo izindi zigafungwa burundu kubw’impamvu nk’izo zitandukanye zirimo no kutuzuza ibisabwa n’amategeko.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


