
Hari ababyeyi bataka kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw'imyororokere
Sep 30, 2024 - 07:45
Mu gihe leta y’u Rwanda ishishikariza ababyeyi kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bakiri bato, hari abavuga ko nabo ubwabo nta bumenyi bafite ku buryo hari n’abo usanga abana babubarusha, ibituma badatinyuka kwigisha abana babo.
kwamamaza
Ni kenshi humvikana ikibazo cy’abangavu baterwa inda, ndetse n’ibindi bibazo byibasira ubuzima bw’imyororokere ku bakiri bato. Bigasanishwa no kutagira ubumenyi buhagije cyangwa amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, ndetse inzego z’ubuzima zihora ziha ababyeyi inshingano yo gufata iya mbere bakigisha abana babo.
Bamwe mu babyeyi baracyavuga ko nta bubasha babifitiye, kuko usanga benshi muri bo ntabumenyi na buke bafite yewe ngo n’ugerageje agasanga hari abana bamurusha ubumenyi atazi aho bakuye.
Umwe ati "ahanini biterwa no kuba utaraciye mu ishuri, kudaca mu ishuri bijya bitera abantu benshi kutavugisha ukuri ngo ubwize umwana ukuri, kireka wenda leta ifite nk'uburyo yabajyana mu itorero bakagira ikintu babahuguraho bakabatinyura kuko bagira kwitinya cyane".
Undi ati "nk'umubyeyi mubwira ikintu, ukamuganiriza uti ubuzima bw'imyororokere ukumva nawe ntabwo abyumva ahubwo yabiganiriza umwana ugasanga umwana arabimurusha kuko baba babyize mu ishuri".
Kubirebana n’uko aba basaba ko ababyeyi bajya bafatirwa umwanya wo kwigishwa, Dr. Serucaca Joel ushinzwe ishami ry’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko hari icyuho cy’igitabo kibafasha kwigisha ababyeyi inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere kitaragera kuri bose akaba aricyo kibazo bari gushakira umuti.
Ati "dufite igitabo cyitwa 'Tuganire mwana wanjye' kandi cyigishwa ababyeyi kugirango bagire ubumenyi burushijeho kuba bunini, gusa ntabwo kiragera ku babyeyi bose ariko iyo gahunda irahari ko twigisha ababyeyi nabo bakabasha kwigisha abana babo".
Imwe mu ngamba leta y’u Rwanda yafashe yo gukumira inda ziterwa abangavu ikangurira ababyeyi kujya bigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakabaha amakuru yose yizewe mu rwego rwo kubarinda ababaha ayo makuru nabi.
Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


