Haracyari imbogamizi mu iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu bikorera

Abikorera mu Rwanda barashima iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’igihugu, bakavuga ko nubwo hamaze guterwa intambwe igaragara ariko hari icyuho n’imbogamizi zikigaragara cyane cyane mu nzego z’abikorera aho mu mirimo imwe n’imwe habamo guhezwa no gutoranywa bishingiye ku bushobozi bw’abagore cyangwa abagabo.

kwamamaza

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ni kimwe mu bintu byashyizwemo imbaraga nyinshi mu nzego zitandukanye zaba iza leta, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iyegamiye kuri leta n’itegamiye kuri leta.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa muri uru rwego ariko abikorera baravuga ko aho hakiri imbogamizi zijyanye n’imyumvire ndetse n’abagikemanga ubumenyi bwa bamwe.

Mukasa Yusufu akorera muri Virunga Biotech Company ati "imbogamizi ziracyari mu myumvire, hari aho tuvuye hari n'aho tugeze ariko haracyari urugendo rwo kwigisha abakozi bacu, kubereka ibyiza biri mu kutagenda bivangura no kubahiriza amategeko y'uburinganire".   

Madam Mugisha Mickey umuyobozi mu ruganda rw’icyayi nawe ati "imbogamizi zihari nuko abagabo baba aribo benshi kuko baba barize ibyo abagore batize, kubona abagore baba bafite ubwo bumenyi abagabo bafite ntibiba byoroshye".  

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF niho ruhera rusaba cyane cyane abagore kongera ubumenyi maze bakaziba icyo cyuho binyuze ku guhanga imirimo nabo bakaba baba ba rwiyemezamirimo, bakabera abandi urugero.

Walter Hunde umuvugizi wa PSF ati "tubanza gutinyura umugore kumva ko nawe akwiye kugira umurimo akora w'ishoramari hanyuma bamara kuboneka bamaze kuza mu ishoramari tukabakangurira kuza mu nzego zifata ibyemezo za PSF, usanga bisaba imbaraga nyinshi kugirango umudamu, umukobwa yumve ko yakora ibye nawe atange akazi, kukibazo kijyanye no gutanga imirimo buri wese uko ahanze umurimo agenda awuha uwo abonamo ubushobozi ariko ntibivuze ko hari aho wajya mu bigo by'abikorera ngo usange bavuga ngo dukeneye umukozi uyu nuyu bavuge ngo kuba ari umugabo, usanga twese tuvuga ngo agomba kuba ari umunyarwanda".    

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’igihugu, Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko ahagiteye impungenge habonewe igisubizo kuko hari urwego rwashyizwe mu bikorera kugirango abageze ahashimishije bigishe bagenzi babo.

Ati "icyo dukora abo dutangiranye uru rugendo turabanza tukamufasha tukamwereka ahakiri ibyuho mu kubahiriza ihame ry'uburinganire, tukamwereka tuti reba mubayobozi b'ikigo cyawe harimo abagabo gusa, reba hari imirimo yihariye abagore nta mugabo uyirimo ukagenda umwereka ibyo byuho byose, iyo mwatangiranye urugendo atangira gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo kugirango bikomeze bigende neza, abo twatangiranye urugendo ubu nabo bari kudufasha gushyiramo abandi".     

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuguruwe ryo kuwa 13/08/2008 mu ngingo yaryo yambere, igika cya 10, havuga ko “Twiyemeje guharanira ko haba uburenganzira bungana mu Banyarwanda no hagati y’Abagore n’Abagabo bitabangamiye amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye bwabo mu iterambere ry'Igihugu”. Kandi mu nzego zose ibyo bizana u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika rukaba ku mwanya wa 12 ku isi yose mu bihugu byubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 29, 2024 - 08:17