Hagiye kongerwa umubare w'imirimo mishya ihangwa buri mwaka

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje umujyi wa Kigali, Minisiteri y’abakozi ba leta n’inzego z’abikorera yigaga ku kwihutisha ihangwa n’ikorwa ry’umurimo unoze, hagaragajwe ko n’ubwo imirimo ihangwa ari myinshi ariko n’abayikeneye bakomeza kwiyongera by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, ibyo ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko biterwa nuko abirirwa n’abashakira akazi muri uyu mujyi ari benshi ugereranyije n’abawutuyemo, gusa ngo hari gushyirwa imbaraga mu kuzamura umubare w’imirimo mishya ihangwa buri mwaha mu guhangana n’iki kibazo.

kwamamaza

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’umujyi wa Kigali, igahurizamo Minisiteri y’abakozi ba leta n'umurimo n’inzego z’abikorera, harebwa uko hakwihutishwa ihangwa ry’imirimo mishya, no guteza imbere umurimo unoze, haragajwe ko nubwo muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere iri kugana ku musozo, gahunda yo guhanga imirimo mishya yagezweho ku kigero kiri hejuru ya 90% gusa ngo haracyari kurebwa icyakorwa mu kuyongera nkuko Faustin Mwambari, umuyobozi mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo abisobanura.

Ati "imyaka 7 ishize tumaze guhanga imirimo miliyoni n'ibihumbi 374, ni urugendo rutari rworoshye ariko tukavuga ngo nk'abafatanyabikorwa turakora iki kugirango dukomeze gufasha urubyiruko, ese urubyiruko turarusaba iki, ese amashuri turayasaba gutanga ubuhe bumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, hanyuma buri wese agatanga umusanzu kugirango turusheho guteza imbere ihangwa ry'imirimo cyane cyane hibandwa ku bufatanye n'abikorera, abashoramari uruhare bagira byaba guhanga imirimo ndetse no gutanga ubumenyi bakeneye binyuze mu gufasha urubyiruko  kubona aho bimenyereza kugirango duhuze ubumenyi n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo".       

Nubwo umubare w’imirimo mishya ihangwa buri mwaka igenda izamuka ariko n’abayikenera bakomeza kwiyongera by’umwihariko mu mujyi wa Kigali ibyo Madamu Urujeni Martine, Visi Meya w’uyu mujyi ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza avuga ko biterwa nuko abashakira imirimo muri uyu mujyi ari benshi ugereranyije n’abawutuyemo.

Ati "mu cyegeranyo cyakozwe mwibarurishamibare bigaragara ko umujyi wa Kigali utuwe n'abarenga miliyoni 1 n'ibuhumbi 700 ariko abawirirwamo, abawukoreramo, abawukeneyemo imirimo abo bose usanga ari abantu barenga miliyoni 2 n'ibihumbi 500, uburyo abantu baza gushaka imirimo baturutse mu tundi turere cyangwa muzindi ntara nibyo bitera imibare ijya hejuru y'abakeneye imirimo mu mujyi wa Kigali".    

Madamu Urujeni Martine, akomeza avuga ikiri gukorwa kugirango bahangane n’ikibazo cy’imirimo idahagije by’umwihariko bibanda ku rubyiruko.

Ati "mu buryo bwo guhangana n'iri bura ry'umurimo cyangwa se ihangwa ry'imirimo ikenewe harimo kwita cyane ku rubyiruko, kurufasha mu mahugurwa, guteza imbere ubuhanzi, kwita ku mirimo y'ubukorikori ndetse no gushyiraho n'amashuri abyigisha ariko by'umwihariko gukorana n'abikorera kugirango barusheho guha amahirwe urubyiruko rubikeneye bigaragara ko bafashijwe babasha kugera kuri byinshi ari nabo banadufasha no guhanga n'ibura ry'umurimo".  

Mu mirimo 1,374,204 yahanzwe mu myaka 7 ishize, 88% byayo yahanzwe n’urubyiruko ibyerekana uruhare rw’abakiri bato mu gushakira ibisubizo ibibazo by’ubucye bw’imirimo mu Rwanda.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 17, 2024 - 10:21