
Hagiye gusuzumwa uko ubuyobozi bwegereye abaturage mu nzego zitandukanye
Jan 31, 2025 - 14:35
Ubuyobozi mu nzego z’ibanze buravuga ko kuva hajyaho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, mu myaka 25 ishize, iyi gahunda imaze gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye. Buvuga ko nta muturage ugisiragira cyangwa ngo agere mu nzego z’ubuyobozi zo hejuru kubera kubura servise akeneye.
kwamamaza
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa kane, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe ku gipimo cy’aho kwegereza ubuyobozi abaturage bigeze bishyirwa mu bikorwa mu nzego zinyuranye.
Binyuze mu mushinga wiswe indi ntambwe mu kwiyubakira igihugu, inzego za leta, iz’ikorera hamwe n’imiryango itari iya leta yamurikiwe igipimo kizifashishwa mu kugenzura aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza ihame ryo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Ni ubugenzuzi buzatangirira mu nzego zinyuranye harimo mu buzima, mu bidukikije, ndetse no mu buhinzi hanyuma bukomereze no mu zindi nzego nk’uburezi n’ibikorwremezo, nkuko bitangazwa na Pf. Sylvestre Nzahabwanayo; Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro, IRDP.
Yagize ati: “ uyu munsi twagaragaje igipimo kizifashishwa mu kugenzura aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza amahame yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage. Tuzatangirira ku gusuzuma aho decentalarization ihagaze mu buzima, ndetse nuko ihagaze mu bidukikije, mu buhinzi. Izi secteur twazihisemo kuko zikora ku buzima bw’abanyarwanda ku buryo bufatika.”

“ariko navuga ko turi mu igerageza ry’igipimo. Hari n’izindi secteur zindi tuzazamo nk’uburezi ndetse n’ibikorwaremezo.”
Imwe mu miryango itari iya leta yitabiriye iki gikorwa ivuga ko umumaro wayo atari ugutungira agatoki Leta ahari ibibazo gusa, ahubwo ko igaruka igafatanya nayo mu gukemura bimwe muri byo
Mahoro Margret; umukozi mu muryango wa Interpeace Rwanda, yagize ati: “ oya, n’ubundi hari ubufatanye. Mu bisanzwe, imiryango itari iya Leta ikorana na Leta bihoraho. N’ubundi imikoranire izakomeza. Ni ukuvuga ngo guhera ku rwego rwa central government kugera kuri decentralization na local government, hazajya habaho gupima ariko no gufatanya gukosora ibitagenda neza no kwishimira ibigenda neza. Ntabwo ari ugupima gusa ngo duteremo itoroshi bisoze.”
Nubwo bimeze bityo ariko, kuva mu mwaka w’2000 hashyirwaho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage kugeza uyu munsi, ntihakirengagizwa umumaro w’iyi gahunda: haba ku ruhande rw’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, nkuko bitangazwa na Prudence Rubingisa; umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba.
Yagize ati: “ umusaruro mwinshi nk’iyo ureba uhereye mu igenamigambi, uburyo mu nteko z’abaturage, aho tubegera bagatanga ibyifuzo by’aho bumva ingengo y’imari yashyirwa cyangwa aho bumva igenamigambi ry’uturere batuyemo cyangwa bakoreramo ryakorwa. Bagatanga ibitekerezo noneho bigakusanwa akaba ariho duhera dukora igenamigambi ry’uturere.”
“ cyangwa se za minisiteri zitandukanye , muri za secteur zitandukanye, nib ari mu burezi cyangwa se mu buzima, ibyo byose bigakusanywa ariko hakabaho bo kugenda bareba uko zishyirwa mu bikorwa. Nk’uyu munsi, iyo turebye mu buzima uko izo serivise zikorwa ukareba abajyanama b’ubuzima uburyo bakora mu buryo bwiza kandi babihuguriwe. Wajya mu buhinzi, abajyanama b’ubuhinzi, abafashamyumvire mu guhuza ubutaka, mu guhinga neza mu byiciro bitandukanye, mu gutanga inyongeramusaruro n’ibindi bikenerwa no gutanga amaraporo.”

Hashize imyaka igera kuri 25 hashyizweho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage. Nubwo bimeze bityo ariko, mu mwaka w’2021, minisitiri w’intebe yashyizeho iteka ryo kumanura zimwe muri servise zikegerezwa abaturage nk’imwe muri gahunda izarushaho gushyigikira kwegerza ubuyobozi, ubushobozi, na servise nziza abaturage bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


