
Hari abiganjemo urubyiruko batazi agaciro k'umunsi wo gukunda igihugu
Oct 2, 2024 - 08:06
N’ubwo ari itariki ihabwa agaciro gakomeye k'u Rwanda n’Abanyarwanda, hari abiganjemo urubyiruko bavuga ko kuva yatandukanywa n’umunsi w’ubutwari, iyi tariki yahariwe umunsi wo gukunda igihugu bavuga ko batazi iby’iyi tariki bagasaba inzego zibishinzwe kurushaho kwigishwa.
kwamamaza
Nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagariswe, hatangiye kujya hizihizwa umunsi w’ubutwari no gukunda igihugu, wabaga tariki ya mbere mu kwezi kwa 10 buri mwaka, ariko umundi w’ubutwari uza guhabwa umwihariko ushyirwa tariki ya mbere mu kwezi kwa 2, naho iya mbere ukwakira, iharirwa umunsi wo gukunda igihugu, nk’itariki yatangiyeho urugamba rwo kubohora igihugu.
Nyamara mu kuganira na bamwe mu banyarwanda, abiganjemo urubyiruko, mu rujijo rwinshi ni uku basubiza ubabajije iby’iyi tariki.
Umwe ati "iyambere y'ukwa 10 harya ubwo ni iki ra? ntabwo mbyibuka pe, hari nk'abandi nkanjye batabizi byagakwiye kuba abantu benshi tuzi iyo tariki kuko ni ingenzi".
Undi ati "tariki ya mbere z'ukwezi kwa 10 ni itariki umuntu wese aba azi ibintu bishyashya agiye gukora muri uko kwezi".
Undi nawe ati "ntabwo mbizi kubera ko turakuze benshi ntabwo tubasha kubikurikirana cyane kubera n'imyaka y'ubusaza, bagomba kubyigisha kuko urubyiruko niruramuka rutabimenye hari igihe bizazima".
Iki cyuho cy’ubumenyi buke ku itariki yahariwe gukunda igihugu, ngo kizakurwaho n’ubukangurambaga, nk’uko Nicolas Rwaka, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rw’intwari z’igihugu n’abahabwa impeta z’ishimwe abigarukaho.
Ati "ku kijyanye nuko uyu munsi wizihizwa ubukangurambaga buzakorwa, buzakomeza no gukorwa ariko cyane cyane mu rubyiruko ariyo mpamvu muri gahunda dufite y'ubukangurambaga n'uyu munsi tuzawushyiramo kugirango turusheho kuwumenyekanisha binyuze cyane cyane mu rubyiruko rwibumbiye muri club z'umuco n'ubutwari bari mu mashuri abanza, ayisumbuye na zakaminuza ariko uyu mwaka dushaka no kujya mu rubyiruko rutiga rwibumbiye mu makoperative cyangwa mu mashyirahamwe".
Akomeza agira ati "Ni igikorwa kitakorwa umunsi umwe ngo kirangire ariko tuzarushaho kuwumenyakanisha no kuwumvikanisha, ingamba zo ni uguhozaho, tugakomeza kwigisha no gukangurira abantu mu byiciro bitandukanye kurangwa n'indangagaciro yo gukunda igihugu no kugikorera no kukitangira igihe cyose bibaye ngombwa".
Tariki ya 01 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi wo gukunda igihugu, hazirikanwa byumwihariko ubwitange, umurava, ishyaka, n’izindi ndangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye tariki ya 01 Ukwakira 1990 rugasozwa tariki ya 4 Nyakanga 1994.
Inkuru ya Mukangenzi Angeline / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


