
Gutwara wanyoye, kwanga guhagarara: bimwe mu byaha byahawe ibihano bikomeye mu itegeko rishya ryo mu muhanda
Jan 6, 2026 - 09:57
Gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga cyangwa kwanga guhagarara ku mabwiriza y’umugenzacyaha cyangwa undi ubifitiye ububasha biri mu byaha bigiye guhanwa ibihano bikakaye. Ni nyuma y’uko ku wa 5 Mutarama (01) 2026, Abadepite batoye itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda risimbura iryari rimaze imyaka 38, hagamijwe guhuza amategeko n’igihe no kugabanya impanuka zo mu muhanda.
kwamamaza
Iri tegeko rishya ryatowe n’Abadepite 77 bari bitabiriye Inteko Rusange, nyuma y’umunsi wose basuzuma bakanatora ingingo zirigize imwe ku yindi. Itegeko ryatowe risimbura itegeko nimero 34/1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987, ryari rimaze igihe ritajyanye n’iterambere ry’igihugu n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho.
Hagaragajwe ko iri tegeko rigamije kongera umutekano wo mu muhanda ndetse rinagaragaza impinduka zijyanye n' icyerekezo igihugu kiri kuganamo. Ku ngingo zirebana n’ibihano bisa n’aho bikakaye mu rwego rwo guca intege abica nkana amategeko y’umuhanda no kwimakaza imyitwarire myiza.

Mu ngingo yaryo ya 37, igena ko umuyobozi w’ikinyabiziga utwaye yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu n’igifungo bitandukanye bitewe n’ubwoko bw’ikinyabiziga atwaye.
Utwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange, abanyeshuri, abakozi, ba mukerarugendo, imizigo irengeje toni 3,5 cyangwa agamije kwinjiza amafaranga, ahanishwa ihazabu iri hagati ya 150.000 na 300.000 Frw n’igifungo kiri hagati y’iminsi 10. Naho ku bandi batwara ibinyabiziga bitari muri ibyo byiciro, hashyizweho ibihano bigizwe n’ihazabu n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo.
Naho umuyobozi w'ikinyabiziga uzaba yatwaye yanyoye alcohol yarengeje ibipimo, azaba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw ndetse n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.
Iri tegeko riteganya kandi ibihano bikakaye ku muntu ufite igipimo cya alcohol mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa cya 0.80, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Naho uzaba yongeye gukora icyaha nk’icyo mu gihe kitarenze umwaka umwe, azajya ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe n'iyi ngingo kandi gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.
Ku rundi ruhande, kwanga gupimwa alcohol mu maraso ku muyobozi w'ikinyabiziga na byo bizajya bifatwa nk’icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko azajya atanga ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu k' utwaye kimwe muri bya binyabiziga byavuzwe hejuru.
Hari kandi n’ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Kwanga guhagarara nabyo bigize icyaha
Ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’umutekano, ingingo ya 39 iteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga wanga guhagarara igihe ahagaritswe n'umugenzacyaha cyangwa undi ubifitiye ububasha aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa ihazabu iri hagati ya 400.000 na 700.000 Frw n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu.
Ni mu gihe gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara nabyo byashyiriweho ibihano birimo igifungo n’ihazabu. Umuyobozi w'ikinyabiziga uzafatwa nta ruhushya rwo gutwara agira, akabihamwa n'urukiko azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze iminsi 30 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ubwo basuzumaga iri tegeko, bamwe mu badepite bagaragaje impungenge ku bihano byo gufunga, basaba ko hibandwa ku bihano by’amafaranga no guhagarikwa gutwara.
Depite Mukabunani Christine yagize ati: “Njyewe ndumva ko ibi bihano aho bishoboka gufunga umuntu bitazamo. Ashobora nko guhagarikwa gutwara igihe runaka ariko gufungwa bibe biretse. Numvaga hazamurwa amafaranga abantu bacibwa, gufungwa ntitubishyiremo.”
Naho Depite Nizeyimana Pie, yagize ati:"Ibi bihano byo gufunga no gufungura bizadutera ihahamuka.”
Icyakora, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Amb. Tumukunde Hope Gasatura, yasobanuye ko ibihano bikakaye bigamije guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’umuhanda no kugabanya ingaruka mbi z’ibyaha bihungabanya umutekano w’abantu.
Yagize ati:" Uburemere bw’ibyaha, ingaruka bigira ku buzima bw’abantu ndetse no kuba ari itegeko rigomba guteganya ibihano bikakaye, natwe twabitekerejeho cyane. Ibyo twakoze bijyanye n’ikibazo dufite kandi tugomba kugira uruhare mu kubikemura.”
Uko dosiye zizajya zikorwa
Mu kugenza ibyaha bihungabanya umutekano wo mu muhanda, umugenzacyaha azajya akora dosiye ayishyikirize Ubushinjacyaha mu gihe giteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Iri tegeko rigaragaza kandi ko iteka rya Minisitiri rizagena urutonde rw’amakosa yo mu rwego rw’ubutegetsi yerekeye kutubahiriza amategeko y’ikoreshwa ry’umuhanda, ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ijyanye na yo ndetse n’amanota y’imyitwarire ahanishwa ukoze iryo kosa.
Naho uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kubera kutubahiriza amategeko y’ikoreshwa y’umumuhanda, azajya yishyura ihazabu mu gihe kitarenze iminsi 30 aboneyeho ubutumwa bw’urwego rushinzwe kurinda umutekano wo mu muhanda bumumenyesha ikosa.
Rinateganya kandi ko uwarengeje igihe ntarengwa cyo kwishyura ihazabu yaciwe, igihano cyiyongeraho 30% cy’iyo yari yaciwe kandi ikishyurwa mu minsi 30. Iyo minsi ibarwa uhereye igihe aboneyeho ubutumwa bumumenyesha igihano cyinyongera.
Iyo atabyubahirije byose, ikinyabiziga cyakoreshejwe mu gukora ikosa kizajya gifatwa gifungwe.
Icyakora umuyobozi w’ikinyabiziga, nyiracyo cyangwa umuhagarariye utemera ikosa ashobora kujurira mu nyandiko cyangwa agakoresha ubundi buryo bumworoheye. Iyo adasubijwe mu gihe cy’iminsi itatu bizajya bibarwa ko ikosa ryakuweho.


@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


