
Gushora imari mu Rwanda byagaragajwe nk’inzira yo kugera ku isoko rya Afurika
May 14, 2026 - 15:06
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagaragaje ko ishoramari mu Rwanda ari inzira y’ingenzi ku bashoramari bashaka kwaguka bakagera ku masoko manini ya Afurika. Yashimangiye ko igihugu gikomeje kuba irembo rihuza ubucuruzi bw’akarere n’umugabane wose.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyibanze ku gushora imari mu Rwanda cyatangiwe mu nama Mpuzamahanga y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo izwi nka ‘Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali. Jean-Guy Afrika; Umyobozi mukuru wa RDB, yavuze ko u Rwanda rutakibonwa nk’isoko ry’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ari nk’intangiriro y’ibigo bishaka kugera ku masoko y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, COMESA, Ibiyaga Bigari ndetse n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwubatse ubukungu n’ibikorwaremezo, rukibanda no kubaka icyizere, ibintu bikomeje kurugira igihugu gishamikiweho n’abashoramari mpuzamahanga.
Yavuze ko ibi biganiro bibaye mu gihe ubukungu bw’Isi buri mu mpinduka zihuse zishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse Afurika ikaba igenda ihinduka isoko rikomeye rishingiye ku rubyiruko rwinshi n’imijyi igenda yaguka, ndetse ibyo bikazagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Isi mu bihe biri imbere.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwashyizweho kugira ngo rufashe abashoramari baba abo mu Rwanda n’abaturutse mu mahanga, gukora neza kandi mu buryo bwihuse. Binyuze muri One Stop Centre, Umuyobozi mukuru w'uru rwego yavuze ko ihuza ibigo 24 ikanatanga serivisi zirenga 400 yorohereza abashoramari kuva ku kwandikisha ibigo kugeza ku gutangira ibikorwa mu buryo bwihuse.
Jean-Guy Afrika yavuze ko iyi gahunda igamije gukuraho inzitizi no gufasha abashoramari gutangira ibikorwa byabo neza kandi vuba.
Ati: “RDB iha abashoramari uburyo bworoshye bwo kwinjira muri guverinoma, bigakemura ibibazo kare, ndetse ikanafasha abashoramari kuva ku kwandikisha ikigo kugeza no mu kuba gikora.”

Imibare igaragaza ko mu 2025 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9,4%, mu gihe ishoramari ryageze kuri miliyari 2,62$ mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, u Rwanda rwohereje mu mahanga umusaruro ufite agaciro ka miliyoni 869,7$, rukanatanga imirimo irenga ibihumbi 92, mu gihe ubukerarugendo no kwakira inama byinjije miliyoni 685$.
Jean-Guy Afrika yabwiye abashiramari bo hirya no hino ku isi, ko u Rwanda rudashaka abashora gusa, ahubwo rushaka abafatanyabikorwa bazana ikoranabuhanga rifasha kongerera agaciro umusaruro.
Yashimangiye ko kuza gushora imari mu Rwanda, avuga ko rufite umutekano, gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko, bikarugira ahantu heza ho gushora imari no kwagurira ibikorwa by’ubucuruzi.





kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


