Guhenda kw’amata ku isoko bituma hari abayashyiramo ngo yiyongere

Hari abaturage mu ntara y'iburasirazuba bavuga ko amata ahenze ku isoko kandi ariho hari ubworozi bw'inka bwinshi. Gusa banavuga ko n'ayo baguze kuri icyo giciro gihanitse aba atari umwimerere kuko yongerwamo amazi. Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi,RICA, kivuga ko ibyo biterwa n'abacunda bazerereza amata batayakura kuri za MCC. Icyakora abazajya bafatwa bazahanwa.

kwamamaza

Mu gihe intara y'iburasirazuba izwiho kugira ubworozi bw'inka nyinshi zirimo n'izitanga umukamo, abaturage bayituye bavuga ko amata ahenze cyane kuko litiro imwe iri kugura amafaranga ari hagati ya 600 na 700.

Nubwo bavuga ko bayagura abahenze, hari ayo basanga adafite umwimerere w'amata y'ukuri kuko hari ayumvikana ko yongewemo amazi, bakanenga abayongeramo bishakira inyungu.

Umwe yabwiye Isango Star ko “ukuntu aba ameze ntabwo wayanywa ngo wumve klo ari amata meza ya kera. Urayanywa ukumva harimo akandi kantu! Keretse mbese bayakamye ureba. Naho iyo bayakamye utareba bavuga ko babanza bagashyiramo amazi kugira ngo bunguke.”

Undi ati: “ amata umuntu yikamiye ntabwo ari kimwe n’ariya! Ikivuguto cy’umuntu wikamiye ntabwo ari kimwe nicyo bacuruza. N’inshushyu nayo iba ifite itandukaniro.”

Bavuga ko bakeneye ahantu nko ku makaragiro atunganirizwa bigafasha abaguzi kumenya aho bayakura. Nubwo bahendwa ku kiguzi cyayo ariko bagahabwa amata y'umwimerere. Basaba abayacuruza kujya barangwa n'ubunyangamugayo bwo kudashakira ubwinshi mu mazi.

Umukozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge,ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi,RICA, Habineza Alain Celestin, avuga ko amata ashobora kwangirikira igihe abacunda bayazerereza atanyuze muri za MCC. Ariko anavuga ko hari ibihano biteganyirizwa abacuruza amata mu kajagari.

Gusa anasaba abayaranguza muri za alimantasiyo ko bagomba kuba bafite utwuma dupima ubuziranenge bwayo ndetse n'ibyangombwa by'uwayabaranguje.

Ati: “abayakura ku ruhande, atwarwa nabo dukunda kwita abacunda bayavanye ku mworozi bakayazana kuri alimantasiyo, ntabwo byemewe. Rero tubibutsa ko bitemewe ahubwo bagomba kubanza kuyanyuza kuri MCC kugira ngo apimwe ubuziranenge bityo umunyarwanda abone amata nkuko tuvuga ngo amata agira gitereka.”

Yongeraho ko “ ahari ibikorwa byose byo gucuruza amata, aba agomba kuba afite cya cyangombwa. Yaba yayazanye ari umucunda wayamuzaniye bayatwaye mu rwego rwujuje amategeko….”

Ku ruhande rw'abacunda, bamwe bavuga ko hari bagenzi babo barangwa n'ingeso mbi zo gushaka inyungu nyinshi bigatuma bongera amazi mu mata. Ariko banavuga ko bagerageza kubakumira kuko babasiga icyasha.

David Taremwa ukora umwuga w'ubucunda mu karere ka Kayonza, yagize ati: “ubwo ni abacunda baca ku ruhande bitewe nuko amata aba atasuzumwe ubuziranenge kuko abayacuruza ntibabikora bitewe nuko babikoze abantu ntibabagana. Noneho uriya mucunda kuko abazi ko uriya mucuruzi nta bipimo bipima ubuziranenge afite niyo mayeri ashobora gukoresha akayashyiramo. Nk’abacunda ni ukumenya yuko tugemura amata kuri MCC.”

Itegeko ryo gukusanya no gutwara amata ndetse no kuyacuruza riteganya ko amata yemewe gucuruzwa ku isoko mu Rwanda, aba agomba kubanza kunyura ku ikusanyirizo abayacuruza nabo bakaba bafite icyangombwa cy'aho amata yaturutse. Amakusanyirizo asabwa kuba afite ibipimo bitanu bipima amata mbere y'uko ajyanwa ku isoko kugira ngo abe yujuje ubuziranenge.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Dec 6, 2024 - 14:40