
Guha uburenganzira bwo gukora byamuzamuye mu mitekerereze!
Jul 11, 2024 - 15:13
Gusobanukirwa uburinganire ni ngombwa ku bagabo n'abagore. Bihindura neza imitekerereze yabagore kandi ikagira uruhare muri societe ihuriweho n’iterambere ryayo. Ibi byabaye kuri Madamu Isimbi Liziki na Madamu Uwimana Jeannette ubwo abagabo babo bashyigikiraga ibitekerezo byabo nyuma yo gutozwa uburinganire n'ubwuzuzanye.
kwamamaza
Isimbi avuga ko kuva mu rugo akajya gufatanya n’umugabo muri business yabo, byamufashije mu kwaguka mu mitekerereze ndetse yumva ari uw’agaciro.
Ati: “naje kwisobanukirwa kuko numvaga akazi kanjye ari ako mu rugo! Gusa igitekerezo [cyo kwagura inzu] ninjye wagitanze! Twari twabonye amafaranga arenga miliyoni nuko azana igitekerezo cye, nanjye nzana icyanjye ariko birangira icyanjye aricyo dufashe. Numvishije binshimishije.”
gukora byatumnye numva ko nshoboye. ubu nshobora kujya Nyabugogo nkarangura kandi nkumva ko nta kibazo. kandi byatumye n'umugabo wanjye yumva ko nshoboye. kandi tukiba mu makimbirane, yumvaga ntabishobora!"
“umugabo ati ninjye mugabo, ninjye ucunga amafaranga…ariko ashobora kutakwereka uko mukora nuko igihe atakiriho, yaragiye agukinga ntakwereke uko urugo rwubakwa, uko nawe wakorera nk’ amafaranga noneho yapfa ugasanga uhereye ruhande ugurisha bya bintu ubirya gusa, ntibibyare umusaruro kuko utabyeretswe!”
Avuga ko mbere nta kintu na kimwe yagiragamo uruhare kuko byose byari iby’umugabo, haba no gufata umwanzuro mu rugo.
Ati: “wasangaga umugore yigijweyo kandi atari ngombwa. Ariko ubu (…) anyereka uko ngomba gukora ndetse ngatanga igitekerezo mu rugo kandi nkaba nanafata umwanzuro. Nanjye mfata icyemezo nuko tukacyumvikanaho, tukavuga tuti iki nicyo cy’ingenzi dukwiye gukora. Ubu niyo system turi kugenderaho mu rugo rwacu.”
Bakibana mu makimbirane, Twizerimana avuga ko atakozwaga ibyo guhabwa igitekerezo n’umugore we, ariko kuva babana mu bwuzuzanye n’uburinganire adaterwa ikibazo nabyo.
Ati: “ niba twuzuzanya, ibintu byacu bigomba no kujya mu murongo mwiza kandi nta kibazo kirimo. Utu twageze ku iterambere rwose. Mbere turi mu makimbirane twabaga muri Nyatasi …ariko ubu yavuyeho, twarubatse.”
Isimbi n’umugabo we Niyonsenga bavuga ko bakomeje kubera urugero abaturanyi babo ndetse n’inshuti z’umugabo, nyuma yo kubona urwego bagezeho babikesha kuzuzanya.
Niyonsenga avuga ko yicuza igihe bataye bari mu makimbirane, yemeza ko yaterwaga n’imyitwarire yakomoye ku burere yahawe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


