
Gatsibo: Kuvoma amazi yo mu migende n’ayo inka zishokamo nicyo gisubizo ku kubura amazi
Mar 22, 2024 - 11:23
Abatuye mu bice by'umurenge wa Rugarama na Kabarore yo mur’aka karere barataka kutagira amazi meza bigatuma bavoma amazi mabi yo mu migende ndetse n'amariba Inka zishokamo. Aba basaba ko bahabwa amazi meza. Ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo bavuga ko ku bufatanye na WASAC, icyo kibazo abaturage kirimo gushakirwa umuti kuko mu murenge wa Murambi hari kubakwa umushinga munini w'amazi ufite agaciro ka miliyari 13 z'amafaranga y’u Rwanda.
kwamamaza
Aba baturage bo mu mudugudu wa Gitsimba ya mbere mu murenge wa Rugarama ndetse n’abo mu mudugudu wa Mutarama mu murenge wa Kabarore, yo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi mu midugudu yabo.
Bagaragaza ko kubona amazi meza bibasaba gukora urugendo runini, byakwanga bakavoma amazi mabi y’ibiziba atemba mu migende yo mu mirima y’imiceri ndetse no mu mariba inka zikandagiramo zishoka.
Abatuye muri ibi bice basaba ko bakwegerezwa amazi meza kuko amazi mabi banywa ashobora kubatera indwara zikomoka ku mwanda.
Umuturage umwe yagize ati: “nta hantu hafi hari ivomo twavima amazi, tuvoma amazi atemba, ubwo rero dukeneye amazi meza.”
“nta hantu dufite amazi mur’uyu mudugudu, dukeneye amazi meza hano hafi. Urabona kuva naho ukajya hirya iriya muri Gitsimba ya kabiri bisaba iminota 45. Mu midugudu ya hano hafi nta mazi meza dufite kandi icyo kibazo duhora tugitanga.”

Undi ati: “umwuma ugiye kutwica rwose! N’uyu muyaga, n’iri zuba…njyewe ntubona ko numagaye iminwa n’igihe nabyukiye!” “ reba umuntu aba asa nabi, abana barabaye nk’imihirimbiri….”
“ icyo twasaba ubuyobozi bwacu bw’akarere ni uko badukorera ubuvugizi nuko natwe tukabona amazi.”
Gasana Richard; Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’amazi make muri aka karere,hari umushinga munini w’amazi wa Muhazi uri kubakwa mu murenge wa Murambi witezweho kuzatuma igipimo cy’amazi meza kigera ku 100% ndetse umuturage akayabona akoze metero zitageze kuri 500.
Ati: “dufite umushinga minini twatewemo inkunga na BRD binyuze muri WASAC, imirimo yaratangiye. Musuye umurenge wa Murambi mukareba aho batangiye barrage y’amazi n’aho tugiye kuzamura amazi ya Muhazi mu bigega agatunganywa. Umushinga numara kurangira uzatuma akarere kacu kagera 100% mu kugira amazi. Rero nkaba numva nabwira abaturage nti bashonje bahishiwe. Imirimo yaratangiye kandi contract igomba kurangira mu mezi 18 kandi bose bazaba babonye amazi.”

Uyu mushinga munini w’amazi wa Muhazi uri kubakwa mu murenge wa Murambi ufite agaciro ka Miliyari hafi 13 z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganijwe ko uzageza amazi meza mu mirenge umunani y’akarere ka Gatsibo, aho uzunganira indi mishanga y’amazi yari ihasanzwe irimo uwa Geregere, uwa Minago ndetse n’uwa Rwandabarasa itabashaga guhaza abaturage b’aka karere bangana ni 551,164.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


