Gatsibo: Abafite ubumuga bavuga ko iby'ibarura ry'abantu bafite ubumuga babyumva kuri Radio

Hari abantu bafite ubumuga mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko iby'ibarura ry'abantu bafite ubumuga babyumva kuri Radio bityo bagasaba ko nabo ryabageraho bakibaruza.

kwamamaza

Muri Gicurasi 2023, abayobozi b'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga mu ntara y'Iburasirazuba babwiye Isango Star ko bafite ikibazo cy'uko batazi imibare nyayo y'abantu bayobora, ibintu bituma batabasha gutegura igenamigambi rihuye n'umubare w'abantu bafite ubumuga bashinzwe bayobora, ubwo basaba ko habaho ibarura ryabo kugira ngo bamenyekane.

Nyuma y'amezi atandatu ubusabe bwabo bwarumviswe, mu gihugu hose hatangira ibarura ry'abantu bafite ubumuga.

Nubwo bimeze gutyo ariko, hari abantu bafite ubumuga mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo ndetse n'abafite ababo babufite, bavuga ko iryo barura baryumva kuri Radio batazi iyo biva n'iyo bijya kuko nta muntu uraribabwiraho. Bityo bagasaba ko ryabageraho nabo bakabarurwa bakamenyekana, bigatuma babasha kubona ubufasha kuko hari ibyo badashobora gukora bitewe n'ubushobozi bucye bafite.

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukamana Marceline, avuga ko bishoboka ko abo baturage bataragerwaho n'abari gukora ibarura ry'abantu bafite ubumuga ariko avuga ko nk'ubuyobozi bagiye gushyira imbaraga mu kumenyesha abaturage aho igikorwa kigeze, kugirango bumve ko batacikanwe.

Ibarura ry'abantu bafite ubumuga ryatangiye mu kwezi ku Ugushyingo umwaka ushize wa 2023, bikaba biteganyijwe ko rizarangira muri Mata uyu mwaka wa 2024.

Ubusanzwe mu ntara y'Iburasirazuba habarurwaga abantu bafite ubumuga 60,004, akarere ka Gatsibo kakaba kari gafitemo abantu 5,798, byumvikane ko imibare iziyongera nyuma y'ibarura kuko hari abatinyaga kuberekana.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Feb 6, 2024 - 10:34