
Gatabazi na (Ltd) Maj Gen Nziza bahawe inshingano nshya, WASAC ihabwa umuyobozi mushya
Jul 17, 2025 - 11:30
Maj. Gen Jack Nziza wahoze mu ngabo z’u Rwanda na Jean Marie Vianney Gatabazi wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bahawe imirimo mishya kimwe binyuze mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki 16 Nyakanga(07) 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
kwamamaza
(Ltd) Maj. Gen Nziza yagizwe Visi-Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), mu gihe Gatabazi yagizwe umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri b’iyo Komisiyo.
Nziza yigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda (J2), ndetse yanakoze imirimo itandukanye muri minisiteri y'ingabo na RDF. Ni umwe mu basirikare bafite ubunararibonye mu bijyanye n’umutekano no gucunga ibikorwa bya gisirikare.

Jean Marie Vianney Gatabazi, na we afite amateka maremare mu miyoborere y’igihugu, aho yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, ayobora Intara y’Amajyaruguru ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugeza muri Werurwe (03) 2022.

RDRC ifite inshingano zo gufasha abavuye mu ngabo cyangwa mu mitwe yitwaje intwaro gutangira ubuzima bushya, babifashijwemo no kwigishwa ubumenyi butandukanye, kwihangira imirimo n’ibindi bikorwa bibateza imbere.
WASAC yahawe umuyobozi mushya
Mu zindi mpinduka zakozwe n’inama y’Abaminisitiri, Dr. Asaph Kabaasha yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, WASAC.
Dr. Kabaasha ni injenyeri w’inzobere mu bijyanye n’amazi, ufite uburambe burenga imyaka 12 mu mishinga yo kuyakwirakwiza. Yigeze kuba kandi Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi ry’amazi mu kigo cyari kizwi nka EWSA, mbere y’uko kivugururwa kikaba WASAC.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru, yari asanzwe akorera muri WASAC.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


