Ese urukundo nyarwo rugaragarira he?

Ese urukundo nyarwo rugaragarira he?

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi usanga bavuga urukundo, bakaruririmba, abandi bakanarwandikaho ibitabo.Ariko ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi ni iki: ese urukundo nyarwo rugaragarira he?

kwamamaza

Hari abatekereza ko urukundo rugaragarira mu magambo meza, impano n’ibihe by’ibyishimo. Ni byo koko, ariko abahanga mu mibanire bagaragaza ko urukundo rw’ukuri rurenze cyane amarangamutima y’igihe gito cyangwa amagambo aryoshye.

Mu muryango cyangwa mu mubano uwo ari wo wose, urukundo nyarwo akenshi rugaragarira mu bihe bikomeye aho umwe aba acyeneye undi cyane. Iyo umuntu arwaye, afite ibibazo by’ubukungu cyangwa ari mu bihe by’umubabaro, ni bwo amenya ko uwo bakundana cyangwa uwo bashakanye, niba amukunda urukundo rushingiye ku nyungu cyangwa niba ar'urukundo rw'ukuri.

Bamwe mu baturage bavuga ko urukundo rw’ukuri rutagaragarira mu byo umuntu avuga gusa, ahubwo rugaragarira mu buryo umuntu yitangira uwo akunda. Umwe mu bo twaganiriye yagize ati: “Umuntu ushobora kugumana nawe mu bihe bikomeye ni we uba agukunda by’ukuri.”

Hari kandi abemeza ko urukundo nyarwo rugaragarira mu kubahana no kwakirana uko umuntu ari. Mu buzima bw’abashakanye cyangwa abakundana, ntihabura amakosa no gutandukana mu bitekerezo, ariko urukundo rw’ukuri rutuma abantu bicarana bagashaka igisubizo cy'ibibazo kuruta gushwana cyangwa gucika intege.

Abahanga mu by’imibanire bavuga ko kimwe mu bimenyetso bikomeye by’urukundo ari ukwitaho imibereho n’iterambere by’uwo mwashakanye cyangwa mukundana kuko ngo umuntu ugukunda by’ukuri ahora yifuza ko ugira amahoro, utera imbere kandi ukumva ko ufite agaciro, aho kuguhindura igikoresho cyo kugera ku nyungu ze bwite.

Nanone kandi, urukundo nyarwo rugaragarira mu kwihangana no kubabarirana. Nta mubano ubaho udafite ibibazo, ariko iyo hari ubushake bwo gukomeza kubaka kuruta gusenya, biba ari ikimenyetso cy’urukundo rukuze kandi rufite imizi.

Ku rundi ruhande, hari ababwira abantu ko batagomba kwitiranya urukundo no kwihambira ku muntu wabatera agahinda cyangwa se wabahohotera. Inzobere zigaragaza ko urukundo rw’ukuri rutajyana no gutesha umuntu agaciro, kumutesha umutwe cyangwa kumubabaza ku bushake.

Nubwo abantu basobanura urukundo mu buryo butandukanye,benshi bahuriza ku kintu kimwe kivuga ko urukundo rw’ukuri rugaragarira mu bikorwa bya buri munsi: kubahana, gufashanya, kubwizanya ukuri no kwihanganirana mu bihe bitaboroheye.

Mu by’ukuri, urukundo nyarwo si amagambo gusa cyangwa ibyishimo by’akanya gato, ahubwo ni ubushake bwo guhitamo umuntu no gukomeza kumuba hafi buri munsi, haba mu munezero cyangwa no mu byago.

By Diane Batsinda

kwamamaza

Ese urukundo nyarwo rugaragarira he?

Ese urukundo nyarwo rugaragarira he?

 May 9, 2026 - 16:02