
Ese koko nibyo inzaratsi zirahari?
Apr 22, 2026 - 10:37
Muri kino gihe tugezemo, abantu benshi bari kuvuga ku Nzaratsi. Hari ababyemera badashidikanya, abandi bakabifata nk’imyumvire ishingiye ku bwoba, ku myizerere ya kera, cyangwa ku kutamenya neza impamvu z’ibibazo bibaho mu rukundo no mu muryango.
kwamamaza
Ariko se, iyo tuvuga inzaratsi, tuba tuvuga iki? Hari abavuga ko inzaratsi ar'ibyatsi abagore bagaburira abagabo ngo babigarurire. N'ukuvuga ngo iyo umugore udafite umugabo abonye mugenzi we afite urugo rwiza kdi we nta mugabo afite ashobora kwinjira mu mubano wabo agamije kumwigarurira ku bw'ishyari.
Hari n’abandi bavuga ko inzaratsi ar'amarozi, abagore batandukanye n'abagabo cyangwa abitwa indaya bakoresha mu buryo bwihariye bagahindura umutima w’umugabo utar'uwabo, akava ku wo yakundaga akajya ku watanze za nzaratsi.
Abatabyemera ko inzaratsi cyangwa amarozi bibaho baravuga ko bitabaho ahubwo ko ar'imyumvire ishingiye ku bwoba ,ku myizerere ya kera,cyangwa ku kutamenya neza impamvu z'ibibazo biba mu rukundo no mu muryango bakanavuga ko iyo barebye neza, ibibazo byinshi by’urukundo biri hagati y’imiryango biterwa n'impamvu zitandukanye nko:
– kutaganira hagati y'abashakanye
– guca inyuma uwo mwashakanye
– Ubukene n'ibibazo by'amafaranga
– Kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge
– Amarangamutima atitaweho igihe kirekire n'ibindi....
Bagakomeza bavuga ko ar'iyo mpamvu hari igihe umuntu ashobora gutekereza ko “yatswe” uwo bakundanaga, nyamara mu by’ukuri uwo muntu yari amaze igihe atanyuzwe, atumva, cyangwa atishimiye uko afatwa, ko ibyo bidasobanura gucika ku masezerano ahubwo ko ikibazo kiba gifite imizi yimbitse.
Bakavuga ko icy'ingenzi kurushaho ar'uko urukundo rutarindwa n'ubwoba bw'inzaratsi,ahubwo rurindwa n'ibikorwa bya buri munsi kandi ko Imana ariyo yubaka bashishikariza abantu gusengera ingo zabo kuko urugo rurimo Imana rurangwamo no:
-Kubahana
-Kuganira nta guhishanya
-Gufashanya mu nshingano z'urugo,n'ibindi byinshi.
Bakongeraho ko urukundo rusenywa no kutubahiriza inshingano twiyemeje ko inzaratsi nyazo atar'abantu bo hanze gusa,ahubwo zishobora no kuba imyitwarire yacu,amagambo tuvuga,n'uburyo twirengagiza uwo twiyemeje gukunda.
Bityo, ko aho gutinya inzaratsi, igikwiye ar'ukwibaza ngo:<<Ese jye ndi kubaka urukundo rwanjye, cyangwa ndi kurusenya buhoro buhoro?>> ko aho ngaho ari ho igisubizo cya nyacyo gitangirira.
@Diane Batsinda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


