Ese koko nahisemo neza? Ukuri ku rukundo rutari rwiza 100%

Hari igihe umuntu yisanga wenyine, akibaza ibibazo bikomeye cyane ku buzima bwe bw’urukundo: Ese koko nahisemo neza? Ese uyu ni we muntu twagombaga kubakana urugo? Ibi bibazo ntibivuka gutyo gusa, ahubwo biza iyo umutima ugeze aho wuzuye agahinda, gushidikanya n’amarangamutima avanze.

kwamamaza

Ariko igitangaje ni uko aka gahinda gaterwa no kumenya ko nta muntu wuzuye neza 100% hano kw'isi.Nta mugabo cyangwa umugore utagira inenge, nta n’ubuzima dufite bwuzuye ibyo twifuza byose.

Hari umugabo uba afite amafaranga menshi,ariko akabura umwanya wo kumarana n'umugore we,undi akagira umutima mwiza n’urukundo, ariko akabura ubushobozi bwo gutunga urugo,hari usa neza ku maso ariko afite inenge nyinshi ku buryo utamwinshingikirizaho, hari n’uw’inyangamugayo, ukora byose uko bikwiye, ariko akagendera ku mategeko cyane,hakaba n'undi uba ufite igikundiro kurusha abandi, akaba yakurura abantu benshi, bikaba byatera uwo babana impungenge n’ihungabana mu mutima.

Ibi byose bigaragaza ko amahitamo yose umuntu akora mu rukundo agira ibyo yungukiramo, ariko akanagira ibyo abura. Nta guhitamo gutunganye kubaho, guhitamo ni ukwemera no kwakira ibyiza n’ibitagenda neza by’uwo muntu wahisemo.

Ikibazo gikomeye si ukumenya niba wahisemo neza cyangwa nabi,ikibazo nyakuri ni ukumenya niba witeguye kubaka urwo rukundo wahisemo.

Kuko urugo rwiza ntirwizana, ntiruvuka ku bw’amahirwe cyangwa ku buryo ibintu byoroshye,urugo rwiza rwubakwa n’abantu babiri biyemeje kurugiramo uruhare yaba mu byiza no mu bibi, mu byishimo no mu bibazo.

Abantu benshi twarabeshywe,twakuze twumva ko urukundo ari ibyishimo gusa, ko ari ubuzima bwiza butarangwamo amakimbirane,ibi tubibona muri filime no ku mbuga nkoranyambaga, aho buri kintu kigaragara neza, gifite ubwiza buhebuje,ariko butagaragaza ukuri k’ubuzima bwa buri munsi.

Ariko ukuri ni uku: urukundo nyarwo rurimo kuganira, kumvikana, kubabarirana, no gufashanya mu nshingano z’ubuzima,kwihangana, gusubira inyuma rimwe na rimwe, no kongera kubaka urukundo rwasenyutse.

Niba ugeze aho wibaza uti: “Ese nahisemo neza?”, jya umenya ko atari ikibazo cy’uko wahisemo nabi, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko uri kubona ukuri kw’urukundo uko ruri.

Urukundo si ugushaka umuntu utunganye, ahubwo ni uguhitamo umuntu muzafatanya gutunganya ubuzima bwanyu. Kandi iyo habayeho ubushake bwo kubaka, gufashanya no kwihangana,ni bwo urugo ruba rwiza, atari uko rutagira ibibazo, ahubwo ni uko rubasha kubirenga.

@Diane Batsinda.

 May 1, 2026 - 16:40