Ese gusubirana icyizere mu rukundo birashoboka?

Mu buzima bw’abashakanye, gucibwa inyuma ni kimwe mu bikomere bikomeye bishobora gusenya icyizere cyari kiri hagati y’umugabo n’umugore. Hari igihe umuntu amenya ko uwo bashakanye yamuciye inyuma, bikamushengura umutima, bikanamukomeretsa, bikamukuramo icyizere yari afitiye uwo bashakanye.

kwamamaza

Iyo bibaye, benshi bibaza niba koko icyizere cyasubira nk’uko cyahoze cyangwa niba urukundo rwakongera kubakwa nyuma y’iyo nkovu.

Abajyanama b'imibanire bavuga ko gucibwa inyuma bitarangiza urushako burundu buri gihe, ariko ko gusubiza icyizere mu mubano bisaba igihe, ukwihangana n'ubushake bw'impande zombi.

Hari abantu bahitamo gutandukana kuko bumva batabasha kongera kwizera uwo bashakanye,hari n'abandi bahitamo kugumana bakagerageza kongera kubaka urugo rwabo nubwo bitaba byoroshye.

Iyo umuntu amaze gucibwa inyuma, akenshi atangira kubaho mu gushidikanya,kuko ashobora guhora yibaza aho uwo bashakanye ari, uwo ari kuvugisha cyangwa niba atazongera kumubeshya. Hari n’abageraho bakabura amahoro, bagahorana intimba n’agahinda gakomeye.

Bamwe bavuga ko imbabazi zitangwa byoroshye ariko kongera kwizera bigafata igihe kinini cyane. Icyizere kiba cyarasenyutse ku buryo amagambo gusa adahagije ngo ibintu bisubire mu buryo.

Abahanga mu by'imibanire bagaragaza ko umuntu waciwe inyuma ashobora kongera kugirira icyizere uwo bashakanye ari uko habayeho ukuri ku mpande zombi, uwakozeze amakosa agasabwa kwemera ibyo yakoze nta kubihisha cyangwa ashake kwisobanura cyane, ndetse akerekana ibikorwa bifatika bigaragaza impinduka.

Gusubiza icyizere kandi bisaba ibiganiro byinshi hagati y’abashakanye,kuko hari igihe umwe aba ashaka kubaza ibibazo byinshi kugira ngo umutima we utuze,undi nawe agasabwa kwihangana no gusobanura nta burakari. 

Hari n'igihe bisaba ubufasha bw'abajyanama cyangwa abantu bize ibijyanye n'imibanire kugira ngo bafashe abashakanye kongera kuganira no kubaka umubano mushya ushingiye ku kuri.

Nubwo bimeze bityo ariko, si buri wese ubasha kongera kwizera,kuko hari abakomeza kubana ariko umutima waramaze gukomereka cyane ku buryo urukundo ruhita ruhinduka ukwihanganirana gusa.

Abandi na bo bakavuga ko nyuma yo kunyura muri ibyo bihe bikomeye, urugo rwabo rwaje gukomera kurushaho kubera ko bize kuvugisha ukuri no guha agaciro umubano wabo.

Abasesenguzi b’imibanire bavuga ko kongera icyizere bishoboka, ariko ko bidakorwa n’amagambo meza gusa. Bisaba igihe, ibikorwa bigaragara, ukwicuza nyakuri no kubwizanya ukuri buri munsi.

Iyo ibyo bibuze, ibikomere bikomeza kubaho bucece, ndetse rimwe na rimwe bikazavamo amakimbirane adashira cyangwa gutandukana burundu.

Mu muryango nyarwanda no mu buzima bwa buri munsi, ikibazo cyo gucibwa inyuma gikomeje kuba imwe mu mpamvu zikomeye zisenya ingo,ariko kandi hari ababashije kongera kwiyunga no kubaka ubuzima bushya nyuma yo kunyura mur'ibyo bibazo.

Ikigaragara cyo n'uko icyizere gisenyuka vuba, ariko kongera kucyubaka bisaba urugendo rurerure,n'umutima ukomeye n'ubushake bwa nyabwo bwo kongera kubana mu bwubahane.

By Diane Batsinda

 May 13, 2026 - 18:12