Ese birashoboka kubaka umuryango nyuma y’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe,Abanyarwanda benshi bakomeje urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma y’amateka yashegeshe imitima ya benshi n’imiryango. Hari abatakaje ababyeyi, abana, abo bashakanye cyangwa inshuti,basigara bafite ibikomere bitagaragara ku mubiri ariko bikababaza umutima buri munsi.

kwamamaza

Nubwo Jenoside yakorewe abatutsi yashenye byinshi, hari ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi: Ese umuntu wanyuze muri ayo mateka ashobora kongera kubaka urugo no kwizera urukundo?

Ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko kubaka umuryango atari ibintu byoroshye nk’uko bamwe babitekereza, kuko hari abafite ubwoba bwo kongera kwizera undi muntu,hari abafite ihungabana rituma bagira intimba n’agahinda k’igihe kirekire, ndetse hari n’abumva ko ubuzima bwabo bwahagaze kuva mu 1994.

Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko ibikomere byo mu mutima bishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu wabonye urupfu rw’abe,kuko aba yaranyuze mu buzima bwo guhunga,bigatuma agira ikibazo cyo kwiyumvamo amahoro cyangwa gutuza mu rukundo.

Hari abagore n’abagabo bavuga ko bagorwa no kuganira ku mateka yabo n’abo bashakanye, kubera gutinya kongera kubabara cyangwa kutumva neza uko babivuga. Ibyo bishobora gutuma bamwe babana bafite intera hagati yabo n’abo bakunda, nubwo baba babana mu rugo rumwe.

Nubwo bimeze bityo,hari imiryango myinshi yagaragaje ko bishoboka kongera kubaho no kubaka ejo hazaza heza nyuma y’ibikomere bya Jenoside yakorewe abatutsi,kuko hari abashakanye bahisemo gukundana no kubabarira, bakubaka ingo zishingiye ku kuri, ku kwizerana no gufashanya gukira ibikomere byo mu mutima.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko urukundo rw’ukuri rwabafashije kongera kubona impamvu yo kubaho,ko kuba hari umuntu ukubwira ko ufite agaciro, ko ubuzima bugikomeza kandi ko ushobora kongera guseka, bishobora kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukira.

Abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko kubaka umuryango nyuma y’ibikomere bikomeye bisaba igihe, ukwihangana no kuganira bihagije hagati y’abashakanye. Iyo umwe yumvishe amateka y’undi atamucira urubanza, ahubwo akamuba hafi, bishobora gufasha uwo muntu kongera kumva atekanye.

Hari kandi uruhare runini rw’umuryango nyarwanda muri rusange,iyo abantu baretse guheza uwahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi bakamuba hafi aho kumucira urubanza cyangwa se kumwibutsa ibikomere bye buri gihe, bituma yongera kwiyumva nk’umuntu ufite umwanya mu muryango nyarwanda.

Nubwo ibikomere bya Jenoside yakorewe abatutsi bidashira burundu, benshi bahamya ko bishoboka kongera kubaka ubuzima, urukundo n’umuryango. Si urugendo rworoshye, ariko ni urugendo rushoboka iyo hari ukwizerana, urukundo, ubufasha bw’abakunzi n’ubushake bwo gukomeza kubaho.

Kubaka umuryango nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi si ukwibagirwa amateka, ahubwo ni ukwerekana ko urukundo n’ubuzima bishobora kongera gutsinda ubwoba, intimba n’urwango.

By Diane Batsinda

 May 10, 2026 - 12:27