Burera: Ubuyobozi bwasabwe kwirinda ikimenyane no guca amatsinda aheza bamwe

 Inararibonye muri Politike y'u Rwanda zirasaba ubuyobozi kwirinda ikimenyane  mu kazi ndetse no guca amatsinda aheza bamwe, abandi akabashyira imbere nka bimwe mu byaca ivangura rishingiye ku moko rigaragara muri aka karere.

kwamamaza

Mu bihe bitandukanye, mu karere ka Burera gaherereye mu majyaruguru y'igihugu hakunze dutungwa agatoki amatsinda yabiyitira uduce bavukamo nuko agaheza bamwe, agashyira imbere abatuye mu ibyo bice.

Asobanura ingaruka zabyo ndetse nuko bikorwa, Musabyimana Jean Claude; inzobere mu miyoborere na Politike y'u Rwanda, yaguze   ivangura rishingiye ku turere ari bimwe mu bikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa.

Yagize ati: “ariko iyo ukoze ikimina ukajya ubanza kuvuga ngo ariko hari ahantu nabonye imari, harimo inyungu ariko sindabwira Tharcisse, ndabwira Rucagu kubera ko ari uw’iwacu kandi uziko ari ibintu bantu bose bashoboye kaba kakubayeho, watangiye kugira ibibazo. Kandi ni indwara abantu benshi bafite igaragara. Ibintu byo kubaza abantu aho bavuka, nyabuneka bantu ba Burera tugerageze tubwikuremo.”

Yifashishije urugero, Musabyimana yagize ati: “ Meya ntabwo ari uwo muri Burera. Ariko akijyaho nabonye amahamagara menshi ambaza ngo Meya ni uwahe? Nicyo kibazo bakubaza, nta kindi!...mbere yo kubanza kumenya ngo ni inyangamugayo, yujuje ibi…ikibazo cya mbere bakubaza ni avuka he?!”

Mu mboni za Boniface Rucagu, inararibonye akaba n'inzobere muri politike y'u Rwanda, yagaragaje ko ivangura n'ikimenyane bifite imizi mu miyoborere yo mu bice by’Amajyaruguru kandi bicitse burundu byabafasha kugira icyerekezo kimwe cy’ibyo bahuriraho.

Yagize ati: “kera nagiye kuyobora I Kibungo, ntabwo bigeze bavuga ngo uriya muntu avuye hehe. Ndahava njye I Byumba…ntabwo bigeze bavuga ngo uriya muntu avuye hehe. Ndaza njya I Gisenyi, aha ho hari kuri Leta ya Habyarimana, ntabwo bigeze bavuga ngo avuye hehe.”

Mugabowagahunde Maurice; Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, yasabye abitabiriye ibiganiro bw’ubumwe n’ubudaheranywa kugira umutima wo gukunda igihugu birinda icyasenya ubumwe n'ubudaheranwa   bw'Abanyarwanda.

Yagize ati: “ muri make iyo abanyarwanda bavuze ngo kanaka agira umutima, baba bavuze ko ateye neza, urebye ingeso ze zirangwa n’indangagaciro afite.”

Gen (Rtd) James Kabarebe; Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga   ndetse akaba n'imboni y'Akarere ka Burera, yagarutse aho Igihugu cyavuye n'aho kigeze ubu nyuma ya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye abayobozi kumanuka bakegera abaturage bakabigisha uko bakwiye kubana neza.

Ati:”buriya abaturage ni imfura, ni abantu beza cyane. umuyobozi mwiza arabayobora bakamukurikira, bagakora ibitangaza. Umuyobozi mubi arabayobora bakamukurikira nuko bagakora ishyano. Ni ukurwana urugamba.”

Muri iyi nama, hari hatumiwemo abagera kuri 254 ariko yitabiriwe n’abantu 207: barimo abayobozi n'abahoze ari abayobozi guhera tariki 19/07/1994 mu nzego z'imitegekere y'Igihugu ku rwego rwa Komine, Superefegitura, Perefegitura/Intara n'umujyi wa kigali bakomoka, batuye cyangwa bakorera mu karere ka Burera ndetse n'abagize" Unity Club".

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Burera.

 Oct 30, 2024 - 12:51