Burera - Rubavu: Ihame ry'uburinganire mu bigo bikorerwamo imirimo yaharirwaga abagabo

Mu turere twa Rubavu na Burera nubwo hari abagore n'abakobwa bavuga ko byoroshye kandi bishoboka kwisanga mu mirimo yari yarahariwe abagabo gusa mu myaka yashize, hari n'abamwe mubayobozi b'ibigo birimo iby'amashanyarazi n'inganda bavuga ko bisa n'ibikigoranye kubona abakobwa bemeye kuza gukora ako kazi mu bigo bayobora.

kwamamaza

Muri metero 150 uturutse hajuru y'isi werekeza munda yayo nko mu minota 15 uba ugeze aho abagore bacukurira amabuye y'agaciro mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, ni akazi bemeza ko bagakora kimwe nk'abagabo kandi kakabateza imbere.

Umwe ati "aka kazi nagatangiye nkiri umukobwa ndagakora niteza imbere nkuramo n'umugabo w'umwarimu, ndi umugore uteye imbere, mfite inka y'ikimasa mfite n'ingurube".

Bamwe mu bayobora inganda n'ibigo bikorerwamo imirimo isaba ingufu bagaragaza ko hari abagore bakitinya kuza gusaba iyo mirimo nkuko Maximilien Byiringiro uyobora urunganda rutanga ingufu z'amashanyarazi rwo mu karere ka Rubavu na Noel Minani umuhuzabikorwa wa Gifurwe Mining babisobanura.

Maximilien Byiringiro ati "ntabwo abakobwa bari bitabira cyane, niba dufite abakandida 10 hazamo nk'umukobwa umwe cyangwa 2".

Noel Minani nawe ati "bitewe nuko umwuga w'ubucukuzi ari umwuga abagore cyangwa abakobwa batari bamenyereye, hari abakitinya ugasanga wenda yumva ko atabishobora".  

Iyi mirimo mu myaka yashize yareberwaga kure n'abagore, igakorwa n'abagabo gusa, ubu nabo mumboni zabo bashimangira ko umugore n'umugabo muri iyi mirimo ntawe uruta undi.

Mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu bigo bya Leta n’ibyabikorera, harimo n’agahunda yo kongerera agaciro ibyo bigo kugirango habemo ihame ry’uburinganire muri iyi mirimo.

Gatera Emmanuel Umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, avuga ko aya mabwiriza yashyizweho azereka umurongo ibyo bigo.

Ati "aya mabwiriza asa naho aza atanga umurongo cyangwa se agira inama inganda abikorera ibigo bya Leta n'abandi bose bafite gahunda yo gutangira urugendo rwo kwimakaza ihame ry'uburinganire, aza abaha umurongo ku bisabwa birimo gushyiraho ingamba, gushyiraho za gahunda zitandukanye mu bigo byabo ariko gahunda byumwihariko ziha amahirwe buri wese". 

Uru rugendo rwo kwimakaza ihame ry'uburinganire mu bigo byo mu Rwanda, rurakomeje arinako rujyanwa no gutanga ibyangombwa kubagaragaza ko bari muri uwo murongo, bikazakomereza mu bikorwa byo gutanga ibyemezo by'ishimwe ku cyiciro cya kabiri ku nganda zagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa muguteza imbere ihame ry'uburinganire mu mikorere yabyo murwego rwo kubera n'ibindi bigo bya Leta n'iby'abikorera urugero rwiza.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Rubavu na Burera

 May 13, 2024 - 09:05