
Burera: Batewe impungenge n'ikiraro cyacitse kigwamo abantu
Sep 13, 2024 - 14:10
Abatuye mu murenge wa Gahunga barasaba ko ikiraro cyatsitse cyahuzaga utugari twa Kanyendara na Kangoma cyasanwa kuko gikomeje kugwamo bantu arinako cyahagaritse ubuhahirane. Ubuyobozi bw’akarere ka BURERA buvuga ko burigushaka ubushobozi bwo gukora iki kiraro ndetse n’umuhanda ukigeraho kugira ngo ubuhahirane bukomeze.
kwamamaza
Abaturage bo mu tugari twa Kangoma na Kanyendara, mu murenge wa Gahunga, bavuga ko iki kiraro cyabahuzaga cyahagaritse ubuhahirane ndetse kinateza impanuka.
Umwe yabwiye Isango Star ko “ikiraro cyavuyemo ibiti. Nkatwe tuhaturiye dufite n’abana b’inshuke duhorana impungenge ko bashobira kwambuka bakagwamo. Ibiti bihari byaraboze, nta modoka yahaca.”

Umusaza nawe uturiye iki kiraro yemeza ko abantu bakunda kugwamo, ati: “abato bagwamo, cyane nko ku mugoroba bwije nuko yaba ari kugenda akanyerera akikubitamo! Si umwe, si babiri ahubwo ni benshi! bagwamo da, ni nk’abantu barenga 10 kandi bakavunika.”
Bavuga ko nko mu gihe cy’imvura biba bitoroshye. Umwe ati: “ubu ni uko ari ku mucyo, naho iyo ari ku mvura dutinya kukinyuraho.” “hari n’imodoka yaguyemo!”
Abaturage basaba ko iki kiraro cyasanwa nuko n’ubuhahirane bugakomeza ndetse bikabaruhura guhangayikishwa nuko abana babo bagwamo.
Umwe ati: “turasaba ko mwadukorera ubuvugizi nuko bakaza bakakidukorera kuko urabona ko no kuhanyura ntibiba byoroshye nko kuhanyuza umwana. Bagikora nuko tukagira ubuhahirane n’imodoka ikajya yambuka.”

MWANAGU Theophire; Umuyobo zi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko iki kibazo kiyangirika ry’ibiraro cyatewe n’ibaza ariko barigushaka ubushobozi kugira ngo byose byubakwe.
Ati: “umuhanda uhuza Gahunga na kariya gace wasenywe n’ibiza byo mu kwezi kwa gatanu. Ubu turimo gushaka ubushobozi ngo turebe ko wasanwa n’ibiraro birimo kugira ngo bifashe ubuhahirane. Urabona ko wangiritse cyane….”
Anavuga ko kizubakwa mu buryo burambye kugira ngo kinoroshye ubuhahirane.
Uretse gucika kwacyo kikagwamo abantu, abaturage banavuga ko binadindiza iterambere ry’abatuye muri aka gace kuko ari agace gahinga kandi kakeza umusaruro uhagije banasagurira n’amasoko.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - BURERA.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


