Basketball : U Rwanda rwahawe kwakira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023

Kuva taliki 01 kugeza 03 Nyakanga 2022 mu Rwanda hazabera imikino yo kwishyura mu matsinda mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball mu bagabo “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”.

kwamamaza

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda «FERWABA », Jabo Landry  atangaza ko u Rwanda rwahawe kwakira imikino yo mu itsinda B ririmo u Rwanda, Tunisia, South Sudan na Cameroun  ndetse n’iyo mu itsinda A ririmo Nigeria, Mali, Cap Vert na Uganda. Iyi mikino ikazabera muri Kigali Arena.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FERWABA , Jabo Landry

Imikino yabanje mu itsinda B yabereye muri Senegal  kuva taliki 25 kugeza 27 Gashyantare 2022  aho ikipe y’u Rwanda yatsinzwe imikino yose uko ari itatu. Yatsinzwe na South Sudan amanota  68 kuri 56, itsindwa na Cameroun amanota 57 kuri 45 inatsindwa na Tunisia amanota 65 kuri 51.

Mu itsinda A, imikino ibanza yabereye muri Angola aho ubu Nigeria iyoboye n’amanota 5 inganya na Mali, Uganda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 inganya na Cap Vert iri ku mwanya wa 4.

Mu itsinda C, imikino ibanza  na yo yabereye muri Angola aho Cote d’Ivoire yasoje iyoboye itsinda n’amanota 6, ikurikiwe na Angola n’amanota 5, Guinea n’amanota 4 na Central African Republic n’amanota 4 naho mu itsinda D, imikino yabereye muri Senegal aho  Senegal yasoje iyoboye n’amanota 5 inganya na RDC na Misiri iri ku mwanya wa 3 naho  ku mwanya wa 4 hakaza Kenya n’amanota 3.

Nyuma y’imikino yo kwishyura izaba taliki 01- 03 Nyakanga 2022, amakipe  3 ya mbere muri buri tsinda  azakomeza mu cyiciro cya kabiri aho azagabanywa mu matsinda abiri y’amakipe  6 azongere akine hagati yayo  hanyuma 2 ya mbere muri buri tsinda kongeraho 1 yitwaye neza abone itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2023 izabera muri Indonesia, Japan na Philippines taliki 25 Kanama kugeza 10 Nzeri 2023.

 Mar 28, 2022 - 11:23