Barinubira kuba ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bimanuka ariko ibiciro ku masoko ntibimanuke

Mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka, bikagira ingaruka no ku biciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi, abaturage barinubira ko iyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byamanutse, iby’ibindi bicuruzwa byo bitajya bigabanuka, bagasaba ko ibi byakwitabwaho.

kwamamaza

Iyo hasohotse ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli icyo benshi baba bashaka kumenya nuko byagabanutse cyangwa byazamutse, kuko iyo byazamutse benshi bahita bitega ko n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa, ingendo, ndetse na serivisi nabyo bihita bizamuka nkuko abakora ubwikorezi kuri moto babivuga.

Umwe ati "byanze bikunze iyo hagiyeho ifaranga na rimwe kenshi buriza n'ibiciro". 

Undi ati "hari ukuntu umugenzi umubwira nk'igiciro yaguha amafaranga make ukwitwaza ko lisansi yazamutse".  

Nyamara ngo n’ubwo ibiciro ku masoko bihita byurira, abaguzi bibaza impamvu iyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse iby’ibindi bicuruzwa bitagabanuka, kandi iyo bahendwa bahabwa impamvu y’uko byatewe n’izamuka rya lisansi.

Umwe ati "niba lisansi imanutse mubyukuri n'ibindi byakagombye kumanuka, ingendo zikamanuka, ibyo kurya bikamanuka kuko lisansi amafaranga aba yabaye macye". 

Mu mboni z’abasesengura iby’ubukungu, Prof. Kabera Callixte, avuga ko abaguzi badakwiye guhita bitega igabanyuka ry’ibiciro ku masoko kuko ngo byibuze bisaba amezi atari munsi y’atatu ngo hagire igihinduka.

Ati "ibiciro bikomoka kuri peteroli bigira ingaruka mu ngendo aho ikintu gishobora kuva mu mahanga, ingendo zo mu mazi, ingendo zo mu mihanda no muby'indege ibyo byose ibintu byose binyura ahongaho byagombye kuba bifite ingaruka nziza bigira ku bijyanye n'ibicuruzwa ariko ntabwo ari ibintu bihita bihinduka ako kanya kugirango ibiciro bibashe kuba nabyo byahinduka, hagati nk'amezi 3 uba wabonye uko isoko rizahindagurika mugihe kizaza, iyo abantu bize ibiciro mu gihe cy'amezi 3 nibwo bashobora kuvuga ko ibiciro muby'ingendo byahinduka cyangwa ibiciruzwa runaka by'ibanze nabyo byabasha guhinduka".    

Mu itangazo urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwashyize ahagarara kuri uyu wa 07 Kanama, rigaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi abiri ari imbere igiciro cya lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1629Frw mu gihe mazutu ari 1652Frw.

Iri hindagurika ahanini rikaba rishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rigaragara ku isoko mpuzamahanga.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Aug 9, 2024 - 08:38