Barasaba kwishyurwa ingurane y’imyaka yabo ihinze mu gishanga cya Gatsata -Nyabugogo

Abakorera imirimo y’ubuhinzi mu gishanga cya Gatsata –Nyabugogo giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali barasaba ko bakishyurwa ingurane z’ibihingwa byabo biri muri icyo gishanga, kuko babariwe ariko ntibishyurwe ahubwo bagasabwa kuva mu gishanga no guhagarika ibikorwa byabo. Ni mu gihe ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, kivuga ko icyo gishanga kiri muri 6 byo mu mujyi wa Kigali bigiye gutunganywa bundi bushya. Gusa kivuga ko mbere yo kugitunganya abaturage bazaba barishyuwe ingurane.

kwamamaza

Abaturage basaba ingurane ku myaka yabo bahinze mur’iki gishanga cya Nyabugogo-Gatsata barimo abaturuka mu duce dutandukanye duturiye icyo gishanga ndetse bahingamo imyaka n’ibihingwa bitandukanye.

Aba baturage basaba ko aho kuvanwa muri icyo gishanga bashakiragamo amaramuko babanza bakishyurwa imbaraga bagitayeho bagitunganya kuko ngo yari indiri y’ibisambo n’abajura mbere yuko bazamo.

Umwe yabwiye Isango Star ko “twaje muri iki gishanga badukanguriyeko kugira ngo tubashe kugitunganya, tugihingemo kuko cyari kirimo ibihuru, marine…mbega kitameze neza. Igishanga barakidukangurira tukijyamo, tugishoramo umushinga w’igihe kirekire. Igishanga kimaze gukira, murimo murahagenda, kuko nta muntu wagendaga aha hantu.”

“Twashoye umushinga w’igihe kirekire tugira ngo natwe uzatubeshyeho n’imiryango yacu. REMA yaraje iratubarira noneho baratubwira bati ‘aha harimo umushinga ugiye kuzakorerwamo,’ turababwira tuti ni byiza kuko natwe dukeneye iterambere ry’igihugu cyacu. Baratubwira bati tugiye kubabarira ibikorwa byanyu n’imyaka yanyu irimo noneho icyo gihe nikigera tuzaza tubahe ingurane nuko nimurangiza muvemo dushyiremo uwo mushinga.”

Undi ati: “ kuza aha muri iki gishanga, twahaje ari uruhunzo pe, nta muntu wageraga aha kuko habagamo za marine. Nanjye rero mbona umuhinzi wavunitse, warigise muri iki gishanga, nkabona abo bantu baza batuzengurukira ibisheke ngo nimusarure vuba muvemo, njyewe birambabaza.”

Abaturage bavuga ko bifuza kwishyurwa ingurane z’imyaka yabo nkuko babariwe kuko badakeneye gusiragizwa.

Umwe ati: “ baza kutubarira batubwiye ko habe n’umuntu wahinze akaba ataratera azahabwa ingurane y’iyo ntabire itaraterwa. Kuri iyi nshuro rero, bari kuvuga ko twebwe twishyuwe kandi nta n’umuntu urahabwa n’urutoboye.”

Undi ati: “ikibazo gihari uyu munsi tuvugana ni uko turimo kubona batangiye kuza batubwira ngo nituvemo kandi bataraduha ingurane y’imyaka yacu. Kandi iyi myaka niyo yaridutunze.”

“ hanyuma ikintu nifuza ni ukuduha ingurane y’ibisheke byacu kandi n’indi myaka yose uwayihinze aba yaravunitse. Ni ingurane twifuza, mfitemo ibisheke byinshi, mfitemo imirima igera muri 12 kandi ni minini! Ngo ningende gutyo, birababaje! Njyewe ndashaka igishoro cyanjye nashoyemo hano nkajya gushora n’ahandi, ngahinga ahandi, ntabwo dukwiye kuvamo gutyo gusa!”

Munyazikwiye Faustin; Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, yemeza ko ari cyo gihe ngo ibyo bemeranyijwe n’abaturage bishyirwe mu bikorwa kuko icyo gishanga kiri muri 6 biri mu mujyi wa kigali bigiye gutungaywa bundi bushya. Ni uburyo avuga ko bujyanye n’igihe kugirango birusheho kubungabungwa mu buryo burambye.

Ati: “habanje gukorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ibishanga mu mujyi wa Kigali, aho twagaragaje icyo buri gishanga kiri mu mujyi wa Kigali kizakoreshwa. Nyuma muri ibyo ngibyo hari ibishanga byagaragaye ko bigomba kubanza gusubiranywa mbere yuko bikoreshwa. Nibyo rero twihutiye.”

“ Ni iby’agaciro gakomeye ariko nanone tunababwira ko ubu noneho harageze ngo tujyanemo. Ubu bya bindi byose twaganiriye tukabishyira mu nyandiko, ubu tugiye kubishyira mu bikorwa. Rero birasaba uruhare rwabo rutaziguye kugira ngo tujyanemo nkuko dukunda kubivuga. Ari abazabonamo imirimo, tuvuga ngo umushinga ninarangira hari abazawusigarana, hari ba nyirawo aribo baturage b’umujyi wa Kigali.”

Mu bishanga bizatunganywa mu minsi ya vuba nyuma y’igishanga cya Nyandungu, harimo igishanga cya Rwampara, icya Gikondo, icya Nyabugogo, Rugenge ahazwi nko mu Rwintare na Kibumba.

Uretse kuba bizatanga imirimo ku baturage bazabitunganya, binitezweho ko bizanongera ibikorwa by'ishoramari.

 Ni umushinga kandi uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka ukazarangira utwaye miliyoni 80$ (arenga miliyari 101,6z’amafaranga y’u Rwanda).

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

kwamamaza

  • ka
    ka
    Igishanga ni icya Leta, nta ngurane kuko ubutaka atari ubwabo. Icyakorwa ku bwumvikane ni ukureka imyaka ikera bamara gusarura ubutaka bugakoreshwa icyo bwagenewe. Murakoze.
    5 months ago Reply  Like (0)

 Feb 13, 2024 - 11:33