Babangamiwe n'insoresore zigendana ibyuma n'inzembe mu gishanga cya Nyabugogo 

Abaturiye igishanga cya Nyabugogo nabakoresha inzira zikinyuramo baravuga ko babangamiwe ninsoresore zigendana ibyuma ninzembe zikambura abaturage ibyabo. Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buvuga ko buhora burwana n'iki kibazo ariko bagiye kugishakira umuti urambye.  

kwamamaza

Abatuye mu murenge wa Gatsata wo mu karere ka Gasabo nk'ibice bikora ku gishanga cya nyabugogo, bagaragaza ko umutekano wabo uri mu kaga bitewe n’agatsiko kinsoresore ninkumi zirirwa muri iki gishanga.

Ni ikibazo basangiye n' abakoresha inzira zinyura muri iki gishanga, bavuga ko iyo bigeze mu masaha yumugoroba, izo nsoresore n'inkumi zibatega zikabambura ibyo bafite zitwaje ibyuma ninzembe.

Umwe yagize ati:" aha bahamburira abantu! Bahamburira amafaranga, telefoni. Hari n'uwo twatambikanye bamaze kumwambura amafaranga na telefoni ya taci!"

"Dore ixyo gihe bamwamburiye mu bisheke! Ndinjira mu bisheke. Usanga harimo agatsiko k'abafite ibyuma n'inzembe nuko bakakwirukakana. Iyo agiye ku kwambura, aba avuga ati ndakwica."

Undi ati:" ni ukwambura abagenzi n'ijoro, noneho yaba yotambukira avuyr mu kazi ke, ni uko bakamwambura."

" nta kwezi gushize hatabonetsemo imirambo ibiri y'abantu. Nonese abo bantu bapfaga batanizwe?! Iyo umuntu ahaciye, bisaba ko muhaca muri nka babiri cyangwa batatu, ntabwo wahaca wenyine."

Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bwumujyi wa Kigali buvuga ko buhora bugerageza gukemura iki kibazo ariko kuko giterwa nabana bo mu muhanda, hari abo bajyana mu bigo ngororamuco, bamwe bakavamo, abandi bakagaruka muri ibi bikorwa.

Mu kiganiro kuri telefoni, Umunyamakuru w'Isango Star yagiranye na martine URUJENI, umuyobozi wumujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza yabaturage, yavuze ko " ibyo ngibyo dufatanya n'inzego z'umutekano kuko haba harimo n'ikibazo cy'umutekano n'ibiyobyabwenge kuko hari abo usanga banywa ibiyobyabwenge! Ibyo rero turabikora kenshi. Hari igihe baba bagabanutse, hakaba nabo dushubije mu muryango usanga bongeye bakagaruka mu muhanda."

" tugiye kongera gukora operation, turebe ko twabahakura. Turangera tujyeyo nk'inzego zose dukorana nuko abana tubakure mu muhanda noneho tugerageze kubakurikirana kuko ni kimwe mu bibazo bikomeye dufite. Turongera gukangurira ababyeyi n'abarezi kwita ku burere bw'abana , no kubarinda kuba inzererezi mu muhanda kuko bimwicira ejo hazaza, bibicira ubuzima kuko ubuzima bwo mu muhanda ntabwo twabwifuriza abana bo mu mujyi wa Kigali."

Ikigo cy'Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije, REMA, cyatangaje ko Iki gishanga cya Nyabugogo hamwe nibindi 4 byo mu mujyi wa Kigali bigiye gusanwa mu rwego rwo kurimbisha Umujyi wa Kigali ndetse binitezweho kuzongera umutekano wabyo.

Biteganyijwe ko iyo mirimo izatwara asaga miliyari 100 zamafaranga y u Rwanda.

@YASSINI TUYISHIMIRE /Isango Star_Kigali.

 Apr 18, 2024 - 17:31