AVEGA Agahozo yashimiwe ku ruhare rwayo mu gusigasira amateka ya jenoside yakorewe abatutsi

Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF, yashimiye Umuryango w'Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi AVEGA AGAHOZO, ku musanzu wabo mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kwamamaza

MIGEPROF yashimiye AVEGA Agahozo binyuze mu gitabo ÉTENDEZ-NOUS cyanditswe n'abashinze uyu Muryango. Yavuze ko nabatarabasha kwandika ibitabo hari uburyo Leta izafasha mu kubika no kubungabunga ayo mateka.

Minisitiri Uwamaliya; uyobora iyi minisiteri, yagize ati: kuba aba babyeyi baratinyutse gutanga ubuhamya muri iki gitabo ni intambwe ishimishije. Si bo bonyine kuko no mu bandi barokotse jenoside yakorewe abatutsi, biragaragara ko uko imyaka igenda bagenda babohoka bakavuga.”

“(...) ntabwo abantu bose bahita bahugukirwa no kwandika igitabo, ariko ni gute ibyo bazi byaza mu buryo bwamashusho cyangwa bwamajwi ku buryo byabungwabungwa kuko nicyo cyingenzi.

Avuga ko hari nabadashoboye kwandika batanga ubuhamya bwibyamubayeho cyangwa yahuye nabyo muri jenoside yakorewe abatutsi. Avuga ko leta izakomeza gukorana nimiryango nka IBUKA, AVEGA Agahozo mu kubungabunga ayo mateka ndetse no kubafasha kuyabika haba mu buryo bwibitabo, amashusho cyangwa se ubundi bwose bwatuma umuntu abasha kugira icyo avuga.

Ati: biroroha no kuri ba bana bazavuka, bakazamenya amateka ariko cyane cyane guharanira yuko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Minisitiri Uwamaliya avuga ko iyi miryango yafashije igihugu muri byinsgi, bityo idashobora kuzazimira.

Ati: ntabwo rero ibikorwa byabo byapfa kuzimira gutyo gusa, byanze bikunze kuko iyi miryango izanagumaho. Wenda bashobora kuba batakiriho ariko buriya iyo washinze umuryango icyangombwa ni ibikorwa usiga, nibyo usigara ukora. Kuba wavuga ko bizazimira, byo ntabwo bizazimira, bigomba kugumaho, sinzi niba hari ukwakwemera ko byazimira...ahubwo ni ukureba uburyo byasigasirwa, cyane cyane mu kubaka umunyarwanda.

Ibi yabigarutseho ubwo abagize uruhare mu kwandika iki Gitabo ku wa Gatandatu bakimuritse ndetse bagasobanura ko bifuje gutanga umusanzu wabo mu kubika amateka  y'ubuzima banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/lzkxaEhNdjU?si=P06ZQzuSAa9TmbY4" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

 Apr 29, 2024 - 14:25