
Amerika yafatiye ibihano RDF n’abasirikare bakuru barimo Gen Mubarakh na Gen Karusisi, u Rwanda rurabyamagana
Mar 2, 2026 - 22:36
Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje iibihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane, izishinja gufasha umutwe wa MM23mu ntambara irimo mu burasirazuba bwa RDC no kurenga ku masezerano ya Washington agamije amahoro. Amerika yasabye ko RDF ihita ikura ingabo, intwaro n’ibikoresho muri Congo.
kwamamaza
Leta ya Amerika, ibinyujije mu Ishami rishinzwe kugenzura imitungo y’amahanga (OFAC), ku wa 2 Werurwe (03) yatangaje ko yafatiye ibihano RDF) n’abayobozi bayo bane bakuru, ibashinja gushyigikira no gufatanya n’umutwe wa M23 wafatiwe ibihano na Amerika na Loni.
Abashyiriweho ibihano barimo Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda; Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka; Maj Gen Ruki Karusisi, Brig Gen Stanislas Gashugi, uyobora umutwe w'Ingabo zidasanzwe. Icyakora U Rwanda rwamaganye ibihano byafatiwe uruhande rumwe.
Maj Gen Ruki Karusisi; umwr mu bafatiwe ibihano
Amerika ivuga ko RDF yahaye M23 ubufasha bwa gisirikare burimo drones, ibikoresho byo guhagarika GPS, imofoka z'intambara n’ ibikoresho byo gukingira ikirere, ikanayifasha gufata ibice birimo imijyi ya Goma, Bukavu na Uvira, ndetse n’ahakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Yanavuze ko yayihaye ubufasha bwo guha imyitozo ya gisirikare abarwanyi bashya, gushaka abarwanyi bashya mu mpuzi ziba mu nkambi ndetse no guhangana n'abasirikare ba mri mu butumwa bwo kugarura amahoro barimo aba South Africa, Tanzania, Uburundi na Zambia.
Yanagaragaje ko abasirikare b'u Rwanda bafashije M23 gufata umujyi wa Uvira mu gihe abakuru b'ibihugu b'u Rwanda na RDC basinyaga amasezerano y'amahoro.
Ibi bihano byatangajwe hashize iminsi mike Perezida Donald Trump ahuje i Washington ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame mu gusinya ayo masezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere mu karere.
Ibihano bivuze ko imitungo yose y’aba bashyizwe ku rutonde iri muri Amerika cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika ihagarikwa, kandi ko ibikorwa byose by’ubucuruzi bibahuza n’Abanyamerika bibujijwe.
Ibi kandi byiyongeraho kuba n'imitungo cyangwa ibikorwa byose abafatiwe ibihano bafitemo imigabane bafatiriwe, ariko ishobora gukoreshwa n'igihe babiherewe uburenganzira na Amerika gusa. Uzabirengaho, nawe akazahanwa.
Amerika yasabye u Rwanda gukura abasirikare, intwaro zayo mu burasirazuba bwa RDC. Icyakora Leta y'u Rwanda yagaragaje kenshi ko nta ngabo ifite muri RDC, ahubwo ubufatanye ifitanye na M23 bushingiye ku kuba impande zombi zisangiye ku cyerekezo cyo kurengera abatutsi bo muri RDC bakorerwa ihohoterwa n'ubwicanyinyi n'abarimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Brig Gen Stanislas Gashugi; uyobora umutwe w'ingabo zidasanzwe nawe wafatiwe ibihano
U Rwanda rwamaganye ibihano rwose ibibogamye
Icyakora U Rwanda rwamaganye rwamaganye ibi bihano ruvuga ko byafatiwe ku ruhande rumwe kandi bigoreka ukuri ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu itangazo, u Rwanda rwagaragaje ko RDC ikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano binyuje mu kugaba ibitero bya drones n’ibindi bikorwa bya gisirikare kandi bikomeje guhitana ubuzima bw'abantu.
Leta y'u Rwanda unavuga ko RDC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR n’indi mitwe yiswe Wazalendo, kandi ko itubahirije ibyo yemeye mu masezerano ya Washington, birimo guhagarika inkunga ya Leta iha iyo mitwe.
Gusa U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa ayo masezerano no gukorana n’abafatanyabikorwa mu buryo buboneye kandi butabogamye, hagamijwe kugarura amahoro arambye mu karere.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


