Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda yasuye Sena y'u Rwanda

Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda ufite icyicaro mu gihugu cya Uganda ari mu ruzinduko mu Rwanda, aho kuri uyu wa 4 yasuye inteko ishinga amategeko maze agirana ibiganiro na Sena y’u Rwanda.

kwamamaza

Kuri uyu wa 4 Ambasaderi Tania Pérez uhagarariye iguhugu cya Cuba mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda ariko akagira icyicaro mu gihugu cya Uganda yasuye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yakirwa na Visi Perezida wa Sena Hon. Nyirasafari Esperance, aho bagiranye ibiganiro biganisha ku gutegura isabukuru y’imyaka 45 u Rwanda na Cuba bigiranye imikoranire n’ubufatanye ndetse n’uko yakiyongera.

Tania Pérez Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda ati "turi gutegura isabukuru y’imyaka 45 u Rwanda na Cuba bigiranye imikoranire n’ubufatanye, tuzayizihiza mu kwezi kwa 9, kandi inteko ishinga amategeko niyo y’ibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, niyo mpamvu turi hano, turi guteganya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, icyo nicyo kitugenza uyu munsi.

Birashimangirwa na Hon. Nyirasafari Esperance Visi Perezida wa Sena, avuga ko ubufatanye bw’ibi bihugu u Rwanda na Cuba bizabyara inyungu mu buryo butandukanye kandi ku mpande zombi.

Ati "yashakaga kutugezaho ko yifuza ko haba amasezerano hagati y'inteko zishinga amategeko zombi y'u Rwanda n'iya Cuba kugirango umubano usanzweho ushimagirwe n'abahagarariye abaturage aribo inteko ishinga amategeko ariko nanone twibanze no kumubano ushingiye kubijyanye n'amashuri uburyo Cuba ifite icyo ifashaho u Rwanda ariko noneho n'ubutwererane cyangwa se n'amasezerano y'urwego rw'ubuzima".

Akomeza agira ati "hari abaganga 48 bavuye muri Cuba bari mu Rwanda baje gutanga umusanzu mu kuvura abanyarwanda ndetse no kugira ibyo bigisha abo bazasanga mu bitaro byacu, urwego rwacu rw'ubuvuzi ruzabyungukiramo, inteko zishinga amategeko zigiye kurushaho gukorana, natwe hari ibyo batwigiraho, mubyukuri hari inyungu ku mpande zombi kandi turizera ko uyu mubano uzarushaho gukomera ubwo n'inteko zishinga amategeko zigiye kubijyamo". 

Leta y’u Rwanda n’iya Cuba bisanzwe bifite imikoranire ibihuza aho mu kwezi kwa 3 uyu mwaka byasinye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye no guteza imbere ubuvuzi bugezweho akaba yarasanze amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege yasinywe mu mwaka wa 2022, yose akaba agamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye bw'ibi bihugu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 7, 2024 - 09:11