Amajyepfo: Abanyeshuri bashukishwa amanota bagahohoterwa

Mu Ntara y'Amajyepfo nyuma y'aho bigaragariye ko mu myaka itanu ishize abana basaga 13,000 biganjemo abiga mu mashuri yisumbuye bagiye bahohoterwa abarimo n'abarezi babo, Minisiteri y'ubutabera mu Rwanda iravuga ko mu bufatanye n'abiga amategeko hashyizweho uburyo bwo kurushaho kwegera aba bana ngo bareke guceceka ihohoterwa bakorerwa kandi banarikumire.

kwamamaza

Imibare y'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) yo kuva muri 2018-2023, igaragaza ko mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo abana 13,613 batewe inda imburagihe.

Aba ngo biganjemo abiga mu mashuri yisumbuye, muri iyi mibare, akarere ka Nyanza kumvikanyemo abana batewe inda n'abarezi babo, kihariye abagera ku 1,688 bangana na 12.4%.

Ishimwe Fillette wiga muri Sainte Trinite Nyanza TSS na Akimanimpaye Jeannette wo muri Hanika TSS, nk'abanyeshuri ngo bashukishwa amanota.

Ishimwe Fillette ati "usanga nk'umwarimu araje arakwegereye ati nakwongereye amanota mbishaka njyiye kukwakira agahushya usohoke hanze uze kuza kundeba tubivuganeho ugasanga niho ahereye ahita agushuka akujyana muri ubwo busambanyi".

Akimanimpaye Jeannette nawe ati "iyo umunyeshuri ari nk'umuswa umwarimu aramubwira ati uri umuswa n'ubundi uzacyura zero reka dukore imibonano mpuzabitsina noneho nguhe amanota uzatahe uri uwa mbere".  

Akimanimpaye, avuga ko iyo bigenze bityo umwana hari ibyo yizezwa agahishira uwamuhohoteye.

Ati "ni gake cyane usanga babivuga, hari abababwira ko bazabagira abagore batazigera babaho nabi bigatuma babahishira".

Iri hohoterwa rimaze kugaragara ko rigenda rifata intera, Minisiteri y'ubutabera mu bufatanye n'urwego rw'ubugenzacyaha n'abiga amategeko muri UNLAK, ryakozweho ubukangurambaga mu bigo by'amashuri. Abanyeshuri n'aba banyamategeko bakavuga ko ryagize umumaro.

Muri Minisiteri y'Ubutabera, Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Gahongayire Miliam avuga ko bizatanga umusaruro kandi aho bagiye mu biruhuko bazasangiza abandi ubumenyi bahawe.

Ati "ni ukubwira abo basanze ko batagomba guhishira iryo hohotera ryakozwe abana bajyaga bakorerwa ihohoterwa n'abayobozi babo rimwe na rimwe babakangisha ko nibatabibemerera bazabaha amanota make bagatsindwa mu ishuri, tukaba twizeye ko bizatanga umusaruro ku baturarwanda muri rusange".

RIB igaragaza ko kugeza ubu, intara y'Amajyepfo yihariye 21% by'abahohotera mu Rwanda. Mu turere 8 tuyigize Kamonyi, ikaba iyoboye na 15.2%. Iyi mibare igaragaza ko muri 2019, abana basambanywa bavuye kuri 609, ubu bagera 1,242 muri 2023. RIB ikakira n'amadosiye 4,380, ibigaragaza ko hari abasambanya abana barenze umwe.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Apr 1, 2024 - 08:30