KWIBUKA30: Abenshi biciwe ku Muhima ntiharamenyekana imyirondoro yabo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko ibyahabereye ari indengakamere kandi byakomejwe nuko uyu murenge wari mu marembo y’umujyi wa Kigali kandi ari naho hari inzu yatorezwagamo Interahamwe, gusa ariko ngo nyuma y’imyaka 30 barishimira ko urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa rwagezweho nubwo bitari byoroshye.

kwamamaza

Umurenge wa Muhima, uherereye mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hantu habereye ubwicanyi bukomeye bwibasiye Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ababashije kuharokokera bavuga ko ibyahabereye birenze ubwenge bwa muntu ariko bashimira inkotanyi zabarokoye zikongera kubaha ubuzima.

Umwe ati "uyu murenge wagize ikibazo gikomeye cyo kuba wari utuye mu marembo y'umujyi wa Kigali ariko ugira n'undi mwihariko wo kuba warimo inzu ya Kabuga Félicien ari naho hatorezwaga interahamwe zo muri uyu mujyi wa Kigali, ibyo byabaye kimwe mu bintu byatumye muhima iyogozwa n'interahamwe, iyogozwa n'ubwicanyi ku buryo bukomeye".     

Undi ati "birababaje ubundi ababyeyi nibo batanga ubuzima ariko abayoboraga izi segiteri bari abagore kuburyo hashobora kuba hari n'icyizere cyuko kubera ko ababyeyi batanga ubuzima ahubwo abo bagore nibo bambuye Abatutsi ubuzima".  

Kuri Paruwasi ya St. Famille iherereye mu murenge wa Muhima, habarurwa Abatutsi barenga 10,000 bahiciwe mu gihe cya Jenoside, gusa urwibutso ruhari rwanditseho amazina y’abantu 914 gusa kuko kugeza ubu aribo babashije kumenyekana, bitewe nuko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataratanga amakuru.

Kuri iyi ngingo umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko bagenda basura abagize uruhare muri Jenoside bakabaha amakuru y’ahandi hantu hari imibiri kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati "hari amakuru ataraboneka kuko hari bamwe bashobora kuba bayafite batarayatanga ariko muri uru rugendo turimo gukomeza gufasha abaturage gutinyuka nuwaba ayafite agatinyuka ndetse dufite na gahunda no mu igororero rya Nyarugenge harimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi turimo tuganira nabo barimo kuduha amwe mu makuru tukiyungurura kugirango tubone amakuru nyayo dushobora gushingiraho kugirango tubashe kubona iyo mibiri, ni gahunda dukomeje yo gushakisha amakuru mu buryo bwose bushoboka yaba abayafite bari hanze tubinyujije mu itorero ku rwego rw'umudugudu tukanafatanya na Ibuka .       

Uru rwibutso ruri muri St. Famille ruriho amazina 914 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari segiteri Rugenge, segiteri Muhima, Paruwasi ya St. Famille, CELA, St. Paul na Calcuta.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Apr 23, 2024 - 08:07