
Abatwara ibinyabiziga barasaba kongererwa iminsi yo kwishyura amande bacibwa
Apr 24, 2025 - 11:51
Abatwara ibinyabiziga baravuga ko igihe bahabwa cyo kwishyura amande bacibwa kubera kutubahiriza amategeko yo mu muhanda kidahagije, bagasaba ko cyakongerwa.
kwamamaza
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda, hakomeje kugaragara abatwara ibinyabiziga bacibwa amande kubera amakosa atandukanye y'umuhanda batubahiriza, bamwe muri bo baratabaza bavuga ko iminsi bahabwa yo kwishyura ayo mande ari mike, bityo ntibiborohere kubona ayo mafaranga mu gihe cyagenwe, bakifuza ko igihe cyakongerwa ibyo bahamya ko byaborohereza mu kazi kabo.
Umwe ati "kugirango bakwandikire ibihumbi 10000Frw kuwa mbere kuwa 3 ube uyabonye biba bigoye, uba usanga moto ubwayo wishyura ibihumbi 7000Frw, ugasanga mu minsi 3 amafaranga utaba uyabonye, icyifuzo nuko byibuze baduha nk'icyumweru".
Undi ati "iminsi 3 nta kintu waba ukora na kimwe ngo ubashe kubona amafaranga uciwe, niba uhembwa ibihumbi ijana iminsi 3 waba ukuye he amafaranga baguciye, ni akarengane, umuntu yagakwiye guhabwa igihe kirekire akayashaka akishyura, ariko yo bayishyura nko kungufu kandi ukayishyura utanayabonye rimwe na rimwe ukagurisha nibyo utunze".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko iyo minsi igiye kongerwa hagashyirwaho iminsi ihagije, gusa agashimangira ko amande azakomeza gutangwa kubarenga ku mategeko yo mu muhanda.
Ati "iminsi yagenwaga yo kuba umuntu yamaze kwishyura amande y'amakosa yakoze mu muhanda iziyongera, muri aka kanya sinavuga ngo ni iminsi ingahe ariko hari iminsi myinshi ihagije iha umwanya umuntu utanyuzwe n'igihano yahawe kuba yazana ikibazo cye kigakurikiranwa hakaba iminsi ihagije yo gufata umwanzuro ukwiye".
Amwe mu makosa yo mu muhanda atangirwa amande harimo; gutwara ikinyabiziga nta ruhushya, kutambara ingofero ku bamotari, kwitaba telefoni utwaye, kutambara umukandara n’ayandi.
Inkuru ya Angelique Mukeshimmana / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


