
Abaturage bo mu mujyi wa Tyre batangiye guhunga nyuma yo kubisabwa n’ingabo za Israël
Jun 9, 2026 - 12:15
Abaturage bo mu mujyi wa Tyre n’utundi duce tuwegereye mu majyepfo ya Libani batangiye guhunga kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko ingabo za Israël zibasabye guhita bava mu ngo zabo kubera ibitero zishobora kugaba,l mu rwego rwo guhangana n'umutwe wa Hezbollah ufashwa na Iran. Ni mu gihe Iran na yo yaburiye ko izasubukura ibitero kuri Israël nikomeza ibikorwa bya gisirikare muri Libani.
kwamamaza
Abaturage bo muri Tyre, harimo n’abatuye mu gace k’abakirisitu ndetse no mu nkambi y'abanyapalestine n’utundi duce tuhakikije, bagaragaye bava mu ngo zabo nyuma y’ubutumwa bwihutirwa bwatanzwe n’igisirikare cya Israël.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X n’umuvugizi w’igisirikare cya Israël mu rurimi rw’Icyarabu, Avichay Adraee, yavuze ko abaturage basabwe guhita bimuka bakava mu ngo zabo bakerekeza mu majyaruguru ya ruzi rwa Zahrani kugira ngo birinde ibitero bishobora kugabwa muri ako gace.
Ni ubwa mbere Israël isabye abaturage b’umujyi wa Tyre bose kuwuvamo mbere yo kugaba ibitero, biteza impagarara n’ubwoba mu baturage.
Iri tangazo rije nyuma y'amasaha make Iran itangaje ko izongera kugaba ibitero kuri Israël mu gihe yakomeza kugaba ibitero muri Libani. Iran ivuga ko ihagarikwa ry’intambara ikomeje guhindura isura y’Uburasirazuba bwo hagati rigomba kujyana n’agahenge muri Libani.
Tyre ni umwe mu mijyi minini yo ku nkombe z’inyanja ya Méditerranée muri Libani, umaze igihe ugabwaho ibitero na Israël kuva intambara iheruka kubura hagati yayo n’umutwe wa Hezbollah uterwa inkunga na Iran.
Iyi ntambara yatangiye gukaza umurego nyuma y’uko Hezbollah irashe za misile kuri Israël ku wa 2 Werurwe (03), ivuga ko yari iri kwihorera ku rupfu rw’umuyobozi mukuru wa Iran.
Ubwiyongere no kwaguka kw’ibi bikorwa bya gisirikare bukomeje gutera impungenge ko amakimbirane hagati ya Israël, Hezbollah na Iran n'indi mitwe ifashwa na Iran aashobora kurushaho kwaguka, agateza ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubutabazi mu karere.

@ RFI, Reuters...
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


